AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

EXCLUSIVE : M23 ihaye ubutumwa Gen Mugabo uvugwaho gutegura Jenoside y’Abatutsi i Masisi, Iby’Ingabo za EAC zigiye kuyirwanya

EXCLUSIVE : M23 ihaye  ubutumwa Gen Mugabo uvugwaho gutegura Jenoside y’Abatutsi i Masisi, Iby’Ingabo za EAC zigiye kuyirwanya
25-11-2022 saa 07:23' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 4212 | Ibitekerezo

Umuvugizi wungirije wa M23 mu bya Politike ,Munyarugero Canisius, avuga ko aziranye na Gen de Bde Hassan Mugabo wa FARDC ukuriye ingabo muri Teritwari ya Masisi, wategetese ko Abaturage bo mu bwoko bw’abatutsi bakusanyirizwa mu bigo by’amashuri,amavuriro na Kiliziya utabikoze agafatwa nk’umurwanyi wa M23 akicwa.

Munyarugero ashimangira ko Gen Mugabo bakuranye ari umuvandimwe ari naho ahera amusaba kwitandukanya na FDLR , agakorera mu nyungu z’Abanye-congo ndetse akarengera abavandimwe be b’Abatutsi.

Agaruka kuri uyu mugambi wa Jenoside I Masisi, Munyarugero mu kiganiro cyihariye yagiranye na UKWEZI, yavuze ko batabaje amahanga yose kugirango ngo hataba Jenoside nk’iyabaye mu Rwanda ariko ko nihatagira igikorwa M23 izakoresha imbaraga ifite igahagarika ibi bikorwa.

Ku bijyanye n’Imyanzuro yafatiwe I Luanda,M23 yashimangiye ko badateze gusubira inyuma mu gihe ibyo basabye Leta bitarakorwa kandi ikibaraje ishyinga atari ugufata ubutegetsi ahubwo ko bashaka uburenganzira bwabo nk’abandi banyagihugu bityo ko icyo basaba Leta ari ukwicara ku meza y’ibiganiro hakubahirizwa ibikubiye mu masezerano yashyizweho umukono n’impande zombi.

Agaruka ku ngabo z’Akarere zishobora kuza kubarwanya mu gihe baba batubahirije ibyo basabwe ,Munyarugero yahamirije UKWEZI ko M23 yiteguye ikizaba cyose ndetse ko uko izi ngabo zizaza ziyisanga ariko nayo izitwara.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu yigaga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Luanda kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2022, yafashe imyanzuro ko inyeshyamba za M23 zigomba gushyira intwaro hasi mu maguru mashya.

Iyi nama yateraye ku butumire bwa Perezida wa Angola akaba n’umuhuza mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, J oão Manuel Gonçalves Lourenço.

Yitabiriwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye akaba ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya akaba ari na we muhuza washyizweho na EAC ngo ayobore ibiganiro bya Nairobi.

Abitabiriye iyi nama bategetse ko ibitero byose bihagarikwa by’umwihariko ibyo M23 igaba ku ngabo za RDC na MONUSCO uhereye ku wa 25 Ugushyingo 2022 saa kumi n’ebyiri.

Basabye ko imyanzuro y’Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yabaye ku wa 21 Mata n’iyo ku wa 20 Kamena (i Nairobi) yubahirizwa hamwe n’ ngengabihe y’ibikorwa yemerejwe i Luanda ku wa 6 Nyakanga 2022 ; imyanzuro y’inama idasanzwe y’abagaba b’ingabo ba EAC yabereye i Bujumbura ku wa 8 Ugushyingo 2022.

M23 : Nidushaka tuzapfe ariko ntituzajya muri Sabyinyo ntituri impyisi n’ingagi zo kuba mu birunga


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA