AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Congo yatumije izindi ndege z’Intambara mu Burusiya, Amerika isaba ibisobanuro

Congo yatumije izindi ndege  z’Intambara mu Burusiya, Amerika isaba ibisobanuro
9-11-2022 saa 10:48' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 5421 | Ibitekerezo

Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yatumije Minisiteri y’Ingabo z’iki gihugu ngo itange ibisobanuro ku bikoresho bya gisisirikare birimo na Kajugujugu 7 z’intambara iheruka gutumiza mu Burusiya.

Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika i Kinshasa Stepanie Miley , yahamagaje Minisitiri w’Ingabo za RD Congo, Gilbert Kabanda aho ngo bakeneye ko asobanura iby’umubano basigaye bafitanye n’Igihugu cy’Uburusiya.

Mu ibaruwa imutumiza yanditswe kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2022, USA yemeza ko ifite amakuru ko nyuma y’indege zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 ,RDC yaguze mu Burusiya, hari inzindi ndege z’Intambara zo mu bwoko bwa Kajugujugu 7 iheruka gutumiza.

Mu mpera za Kanama 2022, nibwo Minisitiri w’Ingabo za Congo, yagiriye uruzinduko mu Burusiya, aho mu byamugenzaga harimo no kwitabira imurikabikorwa ry’ibikoresho bya Gisirikare ryari ryateguwe n’igisirikare cy’Uburusiya

Ni nyuma y’amasezerano y’Ubufatanye yashyizweho umukono hagati y’iyi Minisiteri n’abahagarariye igihugu cy’u Burusiya i Kinshasa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA