Ni Aburwa impirimbanyi y’amahoro ndetse akaba n’umwanditsi rurangiranwa mu Burayi , Umufaransa w’imyaka 86 ,Mareke Halter yandikiye Perezida w’u Burusiya Putin amushimira ko yanze agasuzuguro ndetse anamuhishurira umuvuno yakoresha mu kurangiza intambara ndetse anamunenga uburyo aceceka mu gihe ibihugu by’iburengerazuba birigukoresha ibinyamakuru byabyo bimuharabika.
Uyu mugabo uri mu bakuze azi amabanga menshi n’uburiganya bukorwa ku Isi ari nayo mpamvu iyi baruwa abayobozi bakomeye barimo gukumira ko yakwirakwira hose.
Kopi y’iyi Barurwa wayisanga mu kinyamakuru cyitwa Les Echos yo ku wa 30 Gicurasi 2022.
Mu gice cya mbere, Marker Halter avuga uko yahuye na Vladimir Putin mu myaka ishize ubwo Putin yari Visi Meya wa Saint Petersburg anavuga ubuhanga yamubonyeho mu bihe byose babonanye .
Atangira agira ati’’ Ku ya 31 Gicurasi 2022 ,Bwana Perezida Vladimir, tuziranye mu myaka 30 ishize ndibuka ko duhura bwa mbere hari mu 1992 ubwo nazaga gutangira Kamunuza y’Abafaransa muri Saint Petersburg, iyi yari Kaminuza ya Kabiri y’Abafaransa nyuma y’Ubutegetsi bw’Aba-Soviete ku gitekerezo cyari cyazanywe na Andrei Sakharov wari warahawe Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.
Ikindi kandi igitekerezo cyo gushing iyi Kaminuza cyari cyazanywe n’ubutegetsi bwa Moscow ndetse n’uwari Meya wa SaintPetersburg,Anathole wari wungirije abinyijije kuri mugenzi we Jacques Chirak, ndibaza byose ubyibuka neza, icyo gihe twanaganiriye ku isano yawe ufitanye n’Abayahudi kuko nanjye nari nararokowe n’Abarusiya aba Nazi bagiye kunyica, ibi bibyo bisobanura amarangamutima ngirira Abarusiya’’
Muri iyi Baruwa Marek akomeza yibutsa Putin ko icyo gihe bavuze ku rukundo akunda Abarusiya akanabandika no mu bitabo bye nk’Ababarankuru bitwa Natasha,Prince Brokowski , Les frères Karamazov n’abandi benshi.
Nyuma yo kumwibwira akomeza akomeza amubwira ko ubwo bahuraga atigeze amubonaho ubwishongozi ahubwo ko yabonye ari umugabo wifitiye icyizere kuko ngo Putin ubwe yamwibwiriye ko ari James Bond w’Abongereza.
Ati’’Wowe ubwawe utishongora wanyibwiriye ko wabaye James Bond w’Abarusiya imyaka 6, iki cyizere wigirira cyaransekeje cyane, waranyibwiriye uti , njye we ! Njyewe nisanze ku rutonde rw’umukara rwa KGB kuko narwanyije Gulag nkagira uruhari mu kubohora abatavugaga rumwe n’ubutegetsi bw’Abarusiya’’
Uyu mwanditsi akomeza avuga ko Putin ubwe yamwibiwiye ko we n’inshuti ye Bernard-Henri Lévy ntacyo urugamba rwo kurwanya Aba-Soviyete muri Afghanistan rutabagejejeho ku butaka bw’Uburusiya.Ngo yamubwiye ko yabwirijwe kurinda ibitekerezo bya Perestroika ndabikora kugirango amenye ururimi n’indirimbo zo mu bwana bwe .
Akomeza abwira Putin ati’’ Ndabyibuka neza ko twabonanya inshuro nyinshi , nyuma twakoranye ibiganiro byinshi mbishyira no mu itangazamakuru ry’u Bufaransa n’ahandi henshi’’
Muri iki gice cya mbere ijambo GULAG wumvisemo Putin avuga ko yarwanyije, bwari ubucakara bwakorwaga ku ngomba ya Joseph Staline bwoherezwagamo umuntu utaravugaga rumwe nawe cyangwa uwarenze ku mategeko ye.
Naho Perestroika ni Politiki yo kubaba Uburusiya bundi bushya habanje gusenya ibitekerezo bya Gikomunisite yazanywe mu 1980 na Mikhail Gorbachev wayoboye bwa nyuma Leta Zunze ubumwe z’Aba-Soviyete ariko byemezwa ko aka kari akagambane k aba Capitaliste aha ngo Putin yemeye kurinda kugira ngo azagere ku nzozi ze zo mu bwana zo kuba Perezida w’u Burusiya.
Mu gice cya Kabiri .
Muri iki gice noneho niho umwanditsi Marek Halter yinigura akavuga yemye ko intambara ya Putin muri Ukraine ikwiye mu kurinda u Burusiya.
Abanda kuvuga ko mu busanzwe , Putin ari umunyamahoro kandi ko atagambiriye kongera kubaka Ubumwe bw’Aba-Soviyete .Ibi ngo abishingira ku ijambo Putin yigeze kumubwira abinyujije ku mujyanama we rikamukora ahantu aho yagize ati’’ Umuntu wese uticuza ihanguka ry’ubumwe bw’Aba-Soviyete bwahurizaga hamwe amoko 73 yaba nta mutima agira ariko uwo ariwe wese watekereza kubugarura we yaba nta bwonko afite ‘’
Muri Ibaruwa ye Marek agira ati’’ Icyo gihe ubimbwira numvaga ko nta ntambara uzigera utangiza, nanagiye mu bitangazamakuru mvuga ko nta ntambara izigera iba hagati y’u Burusiya na Ukraine gusa naribeshyaga’’
Muri iyi Baruwa Marek akomeza asobanura impamvu Putin yahinduye imigambi agatangiza intambara ati’’Umufilozofi w’Umufaransa, Montesquieu mu gitabo cye cyitwa Roho y’Amategeko yavuze ko intambara igomba gushozwa ku wayitangije ariko n’utayikumira nawe ayishozwaho ngo Putin rero yashojweho intambara igihe NATO yatekerezaga kujya gushing ibiturika muri Ukraine ndetse ngo Abanyamerika bari bagambiriye gufasha Ukraine bakajya kwiyenza mu gace ka Donbas’.
Marek Halter ati’’ Bwana Perezida niba izi mpamvu arizo washingiyeho uri mu kuri pe ! Kandi intambara yawe ni iy’ubwirinzi ariko se na none kuki utabivuga ? Ese nyakubahwa uribuka ubwo Aba-Soviyete bashyiraga Bombe Atomique muri Cuba zireba kuri Florida hari mu Kwakira mu 1962, maze Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, John Kennedy ategeka ko ingabo ze zitagura intambara ikomeye nuko akangisha Nikita Khrushchev intambara ya Gatatu y’Isi, none wowe ko udakurikiza uru rugero ?’’
Akomeza agira ati’’Nkubwire rero mu bihe biri imbere uzasobanurira Isi mu buryo bw’umwihariko inshuti zawe impamvu wahagurukije ibifaru ukajya kurasa Ukraine aho guhagurutsa Aba-Dipolomate bawe.Dore guceceka kwawe guha umurego abiyita ababasesenguzi kuri za Televiziyo ndetse erega n’abanzi bawe batanafitiye impuhwe nkeya u Burusiya ni akazi kawe rero’’
Akomeza avuga ko nk’uko ariko Perezida wa Ukraine Zelensky nawe umunsi umwe azaha abanyamateka ibizibiti bitari za Propaganda kugira ngo handikwe amateka yumvikana .
Muri iyi Baruwa Marek Halter akomeza yibaza impamvu Abanyamerika n’Abanya-Burayi banga u Burusiya.Mu mboni ze abona biterwa n’ubwishongozi bwabo bwo guhora bashaka gucamo ibice abatuye Isi, ikindi ngo bitera mu mata nk’isazi, aha atanga urugero rw’ukuntu igihugu cye cy’u Bufaranda cyijanditse mu ntambara ya Vietnam ni iya Irak gusa ngo abishinja abanyapolitiki kuko rubanda rwo rushyira mu kuri kuva kera new yibariyemo.
Asoza iki gicye cya Kabiri cy’ibaruwa avuga ko abanyaburayi benshi bamye bamagana amacakubiri kandi bagashyigikira abagabo nka ba Putin bihagararaho.Anenga aba bayobozi bahora bavuga iby’uburenganzira bwa muntu n’ubusugire kandi ngo bagahindukira bakita Abarusiya ibivume aha asubiramo ijambo abo yita abahenzanguni batazira Abarusiya,PARIAS bisobanura ibivume.
Mu gice cya Gatatu
Mu gice cya Gatatu cy’iri Baruwa none Marek Halter aza asobanura ko uwumva ibyo avuga atabyitiranya n’amarangamutima cyangwa urukundo n’ubufasha yahawe n’Abarusiya ati’’ Ese uruhare Abarusiya bagize mu buzima bwanjye rwaba arirwo rutuma mvuga gutya ?’’. Akisubiza ko ataribyo kuko we asobanukiwe neza ibirimo kuba kandi ngo ni n’incabwenge kandi ko incabwenge mu bihe nk’ibi zidaca imanza ahubwo zisobanura ukuri atanga urugero w’uko Cicero yabigize mu bihe bya Kayizari n’abandi..,
Avuga ko mu mboni ye iyi ntambara igiye guhindura isura y’Isi ariko ko imuteye icyikango ati’’ Ndorera Nyakubahwa kukobona koko umusirikare w’Umurusiya ufatiwe muri Ukraine akatirwa urwa burundu, ibi nanjye binyibutsa ubugome nakorewe nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi ubwo nabaga muri Uzbekistan’’
Yongera kwibutsa Putin icyo atekereza ku bireho ahora arega abanya-Ukraine byo kuba aba Nazi ati’’ Ibi byaba byo kuko n’ubundi kuko mu bihe by’aba Nazi hari abanya-Ukraine bafashije kwica Abayahudi 33.771 muri Kiev gusa aboneraho kwibutsa Putin koi bi bitatuma abanya-Ukraine bose bashyirwa mu gatebo kamwe kuko n’andi mateke yemeza ko bo n’Abayahundi babaye intwari mu bihe by’Aba-Soviyete.
Akomeza avuga ko ikindi cyarakaje Perezida Putin ari ibitutsi bituruka mu Burengerazuba ati’’ Buriya rero turemeranya ko ijambo rifite imbaraga ugira ngo siyo mpamvu wigeze kumbara amasaha abiri kuri Televiziyo urondora iharabika rikorerwa u Burusiya.Na Sigmond Fred ,umuhanga mu buzima bwo mu mutwe yegeze kwemeza ko umugabo ututse mugenzi we aba atangije intambara kurusha umuteye ibuye’’
Asoza iki gice abaza Putin niba atarangiza iyi ntambara mu maguru mashya ati’’Ese nkwibariza , ubu iki sicyo gihe cyo guhagarika intambara ? Yego rwose Bwana Perezida amateka atubwira ko byoroha gutangiza intambara ariko bikagorana kuyisoza gusa ni ukuri ibintu byarahindutse , rebe ibi byateye ngo ni za Social Media , guhuriza Isi hamwe iby’ubukungu ibyo byose byahinduye Isi ku buryo bitakiri ngombwa kurangiza intambara ukoresheje imbaraga za gisirikare’’.
Aha akomeza amuha ingero ko n’Abanyamerika babyishutse bakajya muri Afghanistan na Irak ariko na n’ubu rukaba rukigeretse.
Akamwigisha ko babaho ubundi buryo bwo kuyirangiza ati’’ Ese ubu nyuma y’amezi atatu cyari igihe cyo kurangiza intambara ra ?
Aha ahita akopeza Putin ibanga ryo kurangiza iyi ntambara aha avuga icyo yise La Paix des Braves aho iyo uhanganye n’umuntu umurusha imbaraga ariko ukabona afite umuhate n’ishyaka byo gukomeza kurwana abizi neza ko azapfa uramureka ugatanga amahoro ahubwo ukiga uko uzamuyobora mu buryarya.
Aha amuha urugero rwa Jenerale Degaule wayoboraga u Bufaransa ubwo nawe yari ahanganye n’abanya-Algeria igihugu cye cyakolonizaga yabonye azabamarira ku icumu kandi badatinya gupfa maze mu 1958 arababwira ati mugende muzagwe ahandi kuko mufite umuhati utangaje, akanzura acyaha Putin ati’’ Incabwenge nkawe wakagombye kubona ko iyi ntambara yo muro Ukraine yarenze uko wayitekerezaga ,rebe kuri za Televiziyo z’Isi yose nta bindi byuzuyeho ahubwo njye nibaza icyo abanyamakuru bazongera gutangaza iyi ntambara nihagarara musinya amasezerano y’amahoro.None Dawe ababikurikirana batizo iyo bijya n’iyo biva, batazi amateka yayo cyangwa icyo wowe ubitekerezaho abazibigira gute ?
Igice cya nyuma :
Igice cya nyuma cy’Iyi barurwa kirihariye kuko yagihariye kuburira Putin ku mitego Abanyamerika bari kumutega.
Atangira avuga ko abantu babaye banyamujya iyo bigeye ko hari ibihuha kuri iyi ntambara buriwe agahuza amateka adahura nko guhuza ibyabereye I Stalingrad n’ibiheruka kubera I Mariupol avuga koi bi byose ari Abanyamerika babyihishe inyuma.
Akabwira Putin ati’’ Uzitonde utazagwa mu mutego watezwe n’Abanyamerika kuko buriya nibo bari kugenzura iyi ntambara , ni nabo boshya Perezida Zelensky kudashyira mu ngiro umwanzuro uwo ariwo wose atari ugukomeza intambara barikungukiramo’’.
Akomeza avuga ko Amerika irimo gushaka gusenya ubukungu bw’u Burayi kugirango ikomeze ibe igihangange kandi bakomeze bayifate nk’umurinzi wabo.Ngo iterwa ishyari no kuba hari ibihugu bibiri bishobora kwiyumvikanira yo itarimo.
Ngo Amarika yashyizeho za Politiki ziryamira amahanga yose ku buryo abarimo Jenerale Degaule bigeze kubirwanya cyane byenda no kubakoraho kuko ngo bifuzagako u Burusiya nabwo bwagira ijambo mu ruhando mpuzamahanga.
Yongera gushinja NATO ko ntakindi bereyeho uretse guteza intambara gusa, akomeza akopeza Putin uburyo yasimbuka iyi mitego y’Abanyamerika ati’’ Bwana Perezida rero kugirango usimbuke ubwo busambo bwo gucagaguramo Isi hirengagijwe iby’amateka n’umuco w’u Burusiya, ntabwo igisubizo ari ugutsinda iyi ntambara ahubwo ko kuyirangizavuba bizakiza amagara y’abantu ibihumbi kandi bitumen wowe na Perezida Zelensky mwikura muri uyu mutego’’
Iki gitekerezo agisoza abwira Putin ko bizatuma arinda icyubahiro afite mu gihugu cye.Yitsamo gato yitonganya akibaza niba koko ibisubizo bye bishingiye ku bunararibonye bye byatanga igisubizo kuri iki kibazo.
Asoza avuga ko agiye gutegura urugendo yahoranye mu migambi ye. Ngo ni urugendo ruzahuza abanyamadini b’ingero zose aho ruzava Moscow rukagera I Kiev kandi ngo rukazasoza aya makimbirane bityo ko Putin yazaruzamo maze agatangaza ko intambara irangiye.
Marek Halter ati’’Niyo mpamvu Bwana Perezida nifatanyije n’amadini atandukanye nka Bagatolika,Aba-Orthodox ,Aba-Protestants,Aba-Islamu,Abayahudi n’aba Buda , tugiye gutegura urugendo rw’amahoro ruzava I Moscow rukagera I Kiev.Tekereza rero iki gikundi cy’abantu nigihinguka kuri Red Squre kimaze gukora ibilometero ibihumbi maze tugahagarara kuri Bazirika ya Mutagatifu Bazir maze tukavuga akaturi ku mutima , yenda n’intumaziturutse I Vatican zigasengera amahoro,ese buriya ntiwazatwiyungaho ukaboneraho gutangaza ko amakimbirane arangiye ra.Erega buriya ibyanditswe bivuga ko kurokora ubuzima bw’abantu ari ukurokora inyoko muntu yose, ukoze iki kimenyetso waba utunguye Isi kandi waba utangiye imigenzereze ya Politiki itari yitezwe, waba unavuguruye Dipolomasi,Abarusiya n’abanyamateka bagushimira’’
Akimara gutangaza iyi Baruwa abakomeye mu Burayi batangiye kumunenga bamushinja kuba imbata y’ibitekerezo bya Putin gusa abandi benshi barimo n’abanyafurika bakavuga ko ibyo yavuze byose ari ukuri kwambaye ubusa.
Kuva kera Marek Halter ntiyigeze anigwa n’iambo mu makimbiranye yagiye abaho ku Isi kandi ibitekerezo bye bagiye bigenderwaho mu kugarura amahoro.Ibitabo bye nabyo byagizwe icyitarusange mu bumenyi bwose I Burayi,Aziya ndetse no muri Amerika .
Gusa ku rundi ruhande yagiye asjinjwa kwiyemera no kwivuga ibigwi agakabya nk’ubwo ku ya 6 Ukuboza mu 2008 ikinyamakuru cyitwa Le Nouvelle Observateur cyasohoye umutwi w’inkuru ugira uti’Ibinyoma bya Marek Halter, muri iyi nkuru ikinyamakuru kivuga ko uyu mugabo yagira ashyira amakabyankuru mu nkuru z’ubuzima bwe, ngo ibikorwa bya nabyo yagiye abyongeramo akunyu kugira ngo ahangwe amaso.
Ikindi kinyamakuru kimaze imyaka myinshi cyandikira mu mujyi wa Paris Le Point , muri Mutarama 2007 nacyo cyabigarutseho gusa Marek Halter avuga ko ibinyama kuru byose by’I Burayi na Amerika bitashingiwe kuvuga ukuri ahubwo ko ari iby kuyobya Isi no gushyigikira ihonyabitekerezo z’aba Capitaliste .
Abarusiya baca umugani ugira uti ‘Ibyiza ni ugukubitwa urushyi n’ukuri aho gusombwa n’ikinyoma’
IBARUWA itangaje ishima Putin yateje umwiryane i Burayi|| Ukuri benshi batazi kwashyizwe ahagaragara