AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Byagenze gute ngo Museveni yirukane Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere

Byagenze  gute ngo Museveni yirukane Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere
10-11-2022 saa 09:27' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1784 | Ibitekerezo

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni aherutse gukora impinduka mu gisirikare cy’iki gihugu kirwanira mu kirere zirimo no gusimbuza uwari Umugaba w’izi Ngabo, Lt Gen Charles Lutaaya.

Ku wa Kabiri tariki 8 Ugushyingo 2022, nibwo Igisirikare cya Uganda cyasohoye itangazo rikubiyemo impinduka zakozwe na Perezida Museveni mu gisirikare, aho Gen Maj Charles Okidi yasimbuye Lt Gen Charles Lutaaya ku mwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere ndetse ahita anazamurwa mu ntera ahabwa ipeti rya Lt Gen.

Lt Gen Charles Okidi ni umwe mu bamaze igihe kinini mu gisirikare cya Uganda kirwanira mu kirere dore ko yanigeze kuba umupilote wa Perezida Museveni.

Amakuru dukesha Chimpreports avuga ko kwirukanwa kwa Lt Gen Charles Lutaaya gufite aho guhiriye cyane n’impanuka zimaze iminsi zigaragara mu ndege z’igisirikare cya Uganda.

Iki kinyamakuru kivuga ko imwe mu mpanuka zarakaje Perezida Museveni ari iyabaye muri Nzeri 2022, ubwo Kajugujugu ya Uganda yagwaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igashya igahinduka umuyonga.

Icyo gihe Perezida Museveni ari na we mugaba w’ikirenga w’ingabo za Uganda, yashyizeho akanama gashinzwe gucukumbura uburyo n’impamvu y’ihanuka ry’iyo kajugujugu.

Aka kanama kagaragaje ko ubwo iyi kajugujugu yahagurukaga muri Congo umuhoro wayo wakoze kuri kimwe mu biti byari aho bituma ihanuka, hapfa abari bayitwaye n’abasirikare bandi 15 bari hafi aho batemwe n’umuhoro wayo.

Ibi byose Perezida Museveni ngo yabibonye nk’uburangare kuko byaje kugaragara ko ingabo za Uganda zoherejwe mu butumwa muri RDC zashije ikibanza gito kizajya kigwamo indege kandi babikora abayobozi bakuru babizi.

Izindi mpanuka zatumye Lt Gen Charles Lutaaya yirukanwa harimo iya kajugujugu yo mu bwoko bwa MI 24 yaguye mu gace ka Fort Portal muri Nzeri 2022, ebyiri zabaye muri Gashyantare 2021 n’imwe yabaye muri Mutarama uwo mwaka ndetse igahitana abapilote babiri.

Uretse kuba izi mpanuka zarahitanye abasirikare ba Uganda bari bazwiho ubuhanga mu kugurutsa indege zanahombeje iki gihugu kuko mu ndege zaguye harimo izangiritse burundu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA