AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Burkina Faso : Umuhungu usa na Perezida Kagame arifuza kuzahura na we (AMAFOTO)

Burkina Faso : Umuhungu usa na Perezida Kagame arifuza kuzahura na we (AMAFOTO)
1er-02-2021 saa 10:25' | By Editor | Yasomwe n'abantu 29272 | Ibitekerezo

I Ouagadougou mu murwa mukuru wa Burkina Faso hari umusore wahimbwe Paul Kagame kubera ko yenda gusa na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Amafoto yashyizwe ku mbuga zo muri kiriya gihugu zirimo urwitwa Afrik Buzz, agaragaza uyu musore wenda gusa na Perezida Kagame haba mu isura ndetse n’igihagararo.

Iki kinyamakuru gikorera i Ouagadougou kivuga ko uretse kuba uyu musore akiri muto, ubundi hari abashobora kumwita impanga ya Perezida Kagame Paul.

Uyu musore wahawe izina rya Kagame Paul w’i Ouagadougou, asanzwe afata nk’ikitegererezo Perezida Paul Kagame kubera ubuhanga bwe mu miyoborere myiza.

Avuga kandi ko mu byifuzo bye, ikiza ku isonga ari ukuzahura na Perezida Paul Kagame ku buryo uwazamuhuza na we yazaba amukoreye ikintu gikomeye mu buzima bwe.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA