Inyeshyamba za M23 zimaze kwigarurira agace ka Ntamugenga kari mu birometero 40 ugana mu mujyi wa Goma
Imirwano yakomeje muri gurupoma ya Jomba na Rwankuba aho ingabo za Leta FARDC zifatanyije na MONUSCO ziri kugerageza kwisubiza ikiraro cya Rwankuba muri Tchengerero zari zambuwe ku munsi w’ejo
Uyu munsi mu masaha ya saa tanu nibwo ingabo za M23 zatsimbuye FARDC zizambura akandi gace ka Ntamugenga. Agace ka Ntamugenga ni agace k’imisozi miremire ,abahanga mu bya gisilikare bavuze ko kuri M23 bisobanuye ikintu gikomeye kiyihesha amahirwe yo kuba yakwigarurira umujyi wa Rutschuru n’inkengero zawo.
Ibintu bikomeje kuba bibi muri kariya gace ka Rutschuru aho uko umunsi ukeye ingabo za Leta zikomeje gutakaza ibirindiro bikomeye.
Ivomo:Rwandatribune