AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Breaking News:Umutwe wa M23 wafashe akandi gace ka Ntamugenga

Breaking News:Umutwe wa M23 wafashe akandi gace ka Ntamugenga
17-06-2022 saa 13:27' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2430 | Ibitekerezo

Inyeshyamba za M23 zimaze kwigarurira agace ka Ntamugenga kari mu birometero 40 ugana mu mujyi wa Goma

Imirwano yakomeje muri gurupoma ya Jomba na Rwankuba aho ingabo za Leta FARDC zifatanyije na MONUSCO ziri kugerageza kwisubiza ikiraro cya Rwankuba muri Tchengerero zari zambuwe ku munsi w’ejo

Uyu munsi mu masaha ya saa tanu nibwo ingabo za M23 zatsimbuye FARDC zizambura akandi gace ka Ntamugenga. Agace ka Ntamugenga ni agace k’imisozi miremire ,abahanga mu bya gisilikare bavuze ko kuri M23 bisobanuye ikintu gikomeye kiyihesha amahirwe yo kuba yakwigarurira umujyi wa Rutschuru n’inkengero zawo.

Ibintu bikomeje kuba bibi muri kariya gace ka Rutschuru aho uko umunsi ukeye ingabo za Leta zikomeje gutakaza ibirindiro bikomeye.

Ivomo:Rwandatribune


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA