AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Breaking News : M23 yatangije urugamba rwo kongera kwisubiza ikigo cya Gisilikare cya Rumangabo

Breaking News : M23 yatangije urugamba rwo kongera kwisubiza ikigo cya Gisilikare cya Rumangabo
24-06-2022 saa 07:56' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2224 | Ibitekerezo

Imirwano ikomeye ihanganishije ingabo za Leta FARDC n’umutwe wa M23 iri kubera mu marembo y’ikigo gikomeye cya Rumangabo yatangiye saa moya z’ijoro.

Ni amakuru yabanje kwemezwa n’Ubuyobozi bwa Sisoyete sivile muri Teritwari ya Rutchuru,mu masaha y’umugoroba Bwana Aime Mukanda Mbusa aho yabinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook agira ati:umwanzi wacu M23 yagose uduce twa Nkokwe,Bugina,Rumangabo na Rutchuro turasaba ingabo za FARDC na MONUSCO kwihagararaho.

Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri i Kibumba ivuga ko ibice bya Kibumba abaturage batangiye guhunga ku bwo kwikanga ikirongo kirekire cy’abarwanyi ba M23 babonetse muri ako gace n’ibitwaro bikomeye, umuturage witwa Sematumba yahamirije Rwandatribune ko abaturage bo muri ako gace batangiye guhunga berekeza mu mujyi wa Goma.

Hari amakuru avuga ko umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta ahitwa Rutsiro ni muri Gurupoma ya Bweza, ako gace ka Rutsiro Ubuyobozi bw’ingabo za FARDC bwari bwaraharindishije inyeshyamba z’umutwe wa Mai Mai APCLS ya Gen.Kayire Janvier,mu gihe ikigo cya Camp Rumangabo cyari gicungiwe umutekano na FDLR igice cya CRAP gikuriwe na Lt.Habiyakare kabone nubwo harimo n’ingabo zaje gutanga ubufasha zibarizwa muri Batayo ishinzwe kurinda umukuru w’igihugu cya Congo bamwe bazi ku mazina y’abajepe.

Aya makuru nta ruhande ruragira icyo ruyavugaho, haba ku ruhande rwa Leta cyangwa urwa M23.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA