AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

BREAKING NEWS : M23 yafashe umuhanda uhuza Goma na Rutshuru, Imodoka z’ibicuruzwa zagoswe

BREAKING NEWS : M23  yafashe umuhanda uhuza Goma na Rutshuru, Imodoka  z’ibicuruzwa zagoswe
27-10-2022 saa 07:49' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 4439 | Ibitekerezo

Imodoka zari zijyanye ibicuruzwa mu mujyi wa Goma zagotewe mu gace ka Kalengera kabaye isibaniro ry’imirwano ihanganishije FARDC na M23.

Amakuru ava i Rutshuru avuga ko saa kumi za mu gitondo kuri uyu wa kane imirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’ingabo za FARDC yakomereje mu mu gace ka Karengera na Biruma mu muhanda uhuza umujyi wa Rutshuru na Goma mu mirwano yamaze isaha yose.

Umunyamakuru wa Rwandatribune uri Tongo avuga ko imodoka ziva Ishasha na Rutshuro zirigukoresha inzira ya Tongo-Kazaroho kugirango zigere mu mujyi wa Goma. Agace ka Kazaroho ni agace kadatekanye kuko karimo ibirindiro by’abarwanyi ba FDLR.

Uyu munyamakuru kandi yakomeje avuga ko amasasu akomeje kumvikana mu gace ka Rubare na Biruma.

Ifatwa rya Rubare na Biruma riragira ingaruka ku mujyi wa Goma cyane cyane ibura ry’ibiribwa. Iyi ntambara kandi yahejeje hagati abasirikare ba FARDC barenga 1000 bari baracengeye mu gace ka Busanza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA