AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

BREAKING NEWS : Imirwano ikaze hagati ya FARDC na M23 yubuye muri Bikenke na Ruhanga

BREAKING NEWS : Imirwano ikaze hagati ya FARDC na M23 yubuye muri Bikenke na Ruhanga
4-07-2022 saa 12:05' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2838 | Ibitekerezo

Imirwano ikomeje guhanganisha umutwe wa M23 n’Igisirikare cya Congo (FARDC) yongeye kubura mu bice bya Bikenke na Ruhanga, aho umutwe wa Mai Mai NDC Ndume winjiye mu mirwano uje gutera ingabo mu bitugu FARDC.

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere imirwano yakomeje mu bice bya Bikenke na Ruhanga ho muri gurupoma ya Bweza hafi y’ikirunga cya Mikeno.

Umuturage utuye mu gace ka Bweza yavuze ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere babonye abarwanyi ba M23 muri ako gace, bagatabaza FARDC imirwano igahera ho.

Semikiryi Jean Baptiste ni umwe mu bayobozi ba Sosiyeti sivili muri ako gace yavuze ko M23 iramutse ifashe Bikenke na Ruhanga byayorohera gufata ikigo cya gisilikare cya Rumangabo ni muri urwo rwego FARDC idashaka gutakaza ako gace.

Hari hasize iminsi ibiri hari agahenge imirwano yarahagaze muri ako gace cyane ko umutwe wa M23 benshi ari abadiventisiti b’umunsi wa karindwi.

Biravugwa ko umutwe wa Mai Mai NDC Ndume uyobowe na General Guodon Shimirayi waraye wohereje abarwanyi mu bice bya Rutschuru gufasha ingabo za Leta.

Ivomo:Rwandatribune


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA