AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amerika yatahuye ku butaka bwayo imbuto zidasanzwe zagezeyo mu buryo bw’amayobera

Amerika yatahuye ku butaka bwayo imbuto zidasanzwe zagezeyo mu buryo bw’amayobera
29-07-2020 saa 08:47' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2023 | Ibitekerezo

Ishami rishinze ubuhinzi muri Leta zunze ubumwe za Amerika USDA ryaburiye abahinzi bose bo muri iki gihugu ko hari imbuto z’Abashinwa zageze muri iki gihugu mu buryo budasabanutse.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ikigo gishinzwe ubuzima bw’inyamaswa n’ibihingwa (APHIS) rivuga ko USDA yamenye ko hari abaturage mu gihugu hose bagize amakenga kuri izo mbuto bigaragara ko zavuye mu Bushinwa.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko APHIS iri gukorana na Leta zose, n’abashinjira n’abasohoka mu gukumira izo mbuto no gukora iperereza ku mipaka ngo imenye uko zinjiye.

USDA yagize ati “Turabasabye ntimuhinge imbuto mutazi aho zaturutse”.

Ryan Quarles, Komiseri ushinzwe ubuhinzi yavuze ko ubwoko bw’iyo mbuto iri kugera ku baturage iri muri za amverope itazwi asaba abahinzi kutayitera kuko ishobora kuba ari mbi.

Ati “Ntabwo tuzi ibyo aribyo, ntabwo twakwemera ko biduteza ibibazo, muri US dufite ibiryo bihagije tuzigumishe kure yacu”.

Quarles yakomeje avuga ko umuntu wese ubona izi mbuto agomba guhita abimenyesha abashinzwe ubuhinzi kuko imbuto umuntu atazi ashobora kuzitera zikanduza indwara z’ibyorezo ibindi bihingwa n’ibidukikije.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters byatangaje ko izi mbuto z’amayobera zimaze kugera muri Leta 8 muri Leta 51 zigize Amerika.

US ivuga ko aho ibona izi mbuto hose iri kuzikusanya kugira ngo izazisuzume. Isaba abacuruzi baranguza imbuto zo guhinga gusuzuma neza imbuto bafite mu bubiko bakareba ko izi mbuto zidasanzwe batazifite.

Richard Ball ushinzwe ubuhinzi muri New York, ku wa Mbere w’Iki cyumweru yavuze ko hari abantu bake bamaze kubageza ikibazo cy’Isi mbuto.

Ball yavuze ko abaturage bose bafite izi mbuto zirimo amasaro bagomba kuzibika neza kugira ngo inyamaswa n’abana batazicokoza, nawe ashimangira ko umuntu wese ubonye Isi mbuto agomba kubimenyesha USDA abinyujije kuri email : erich.l.glasgow@usda.gov


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA