AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ambasaderi arashinjwa gusambanya umukozi wo mu rugo

Ambasaderi arashinjwa gusambanya umukozi wo mu rugo
13-03-2019 saa 08:26' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3387 | Ibitekerezo

Ushinja ambasaderi kumuhohotera afite ibimenyetso ariko polisi y’ Afurika y’ Epfo yaramubwiye ngo ‘ikirego nakireke’.

Uyu mugore ukora muri ambasade y’ igihugu kimwe cyo muri Afurika, iri Afurika y’epfo, avuga ko ambasaderi yamuhohoteye bishingiye ku gitsina mu myaka itatu ishize akamutegeka kutagira uwo abihingukiriza.

Ubwo yagezaga ikirego kuri polisi ya Brooklyn mu mujyi wa Pretoria, Johanna Lekalala, w’ imyaka 42 yavuze ko uyu ambasaderi yamuhohoteye ari mu mpera z’ icyumweru abandi bakozi batakoze. Ambasaderi yabanje kwivugisha ko ababara mu ntugu nuko ahamagara uyu mugore ngo amusange mu cyumba araramo.

Lekalala ati “Yarampagaye musanga mu cyumba cye, ankorera ku myanya y’ ibanga ku gahato, arambwira ngo afite ubudahangarwa bwa dipolomasi. Ngo ni mbivuga nzirukanwa”

Uyu mugore w’ umupfakazi akora muri aya ambasade kuva muri 2010, avuga ko uyu ambasaderi amaze kwirukana abagore batatu kuva yagirwa ambasaderi muri iki gihugu.

Uyu mugore akomeza agira ati “Nakomeje kujya ku kazi kuko nkeneye kwita ku mwana wanjye. Ambasaderi yansabye imbabazi mufata amajwi yemera ko yampohoteye”

Uyu mugore ikirego cye yakigejeje kuri polisi tariki 1 Werurwe 2019, ejo tariki 12 nibwo polisi yamuciye intege ngo ikirego nakireke nk’ uko bitangazwa n’ ihuriro ry’ abaturage ba Afurika y’ Epfo bakora muri za Ambasade.

Umunyamabanga wungirije wa ULEMASA ati “Lekalala umugenzacyaha yamutumyeho nk’ aho yafatse amakuru ahubwo aramubwira ngo ikirego nakireke, ambasaderi ni umuntu ukomeye yazamwicisha”

Umuvugizi wa Brigadier Naidoo yavuze ko iki kirego batakiretse ahubwo bakiri mu iperereza.

Inzobere mu by’ amategeko zavuze ko iki kibazo cy’ ambasaderi ushinja guhohotera umugore cyakemurwa n’ igihugu cyohereje uwo ambasaderi.

Ati “Bahamagara igihugu cyamwohereje kikaba aricyo gikemura icyo kibazo, nicyo ubudahangarwa bivuze. Ikirego cyose gikemurwa n’ igihugu cyohereje ambasaderi ntabwo gikemurwa n’ ubutabera bwo mu muhanga”

Iyi mpuguke mu by’ amategeko ivuga ko igihugu cyohereje uwo ambasaderi aricyo gifite uburenganzira bwo gukora iperereza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA