AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amazina y’abishwe ! Bariyeri ziswe ‘Nyirantarengwa’ ku Batutsi b’i Masisi

Amazina y’abishwe ! Bariyeri  ziswe ‘Nyirantarengwa’ ku Batutsi  b’i Masisi
5-01-2023 saa 06:44' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 7982 | Ibitekerezo

Hakomeje gucicikana ubutumwa buvuga ko hari Bariyeri ziswe Nyiratarengwa zicunzwe n’Ingabo za Leta ,zashyiriweho Abatutsi n’usa nawe ku muhanda uva Kitchanga ujya I Sake muri Kivu y’amajyaruguru mu burengerazuba bwa Congo, aho bahagarikwa bagasabwa amafanga yo kwigura uyabuze agafungwa akagirirwa nabi.

Ibi bishimangirwa n’Umuryango w’abatutsi bo muri Kivu y’amajyaruguru uvuga ko izo bariyeri zimaze igihe zarongerewe, ukemeza ko iyo abaturage bahageze bahagarikwa, baba abari ku maguru ,Mu modoka ndetse na moto nk’uko wabitangarije BBC.

David Karambi uhagarariye uyu muryango muri iyi ntara ,avuga ko abacunze izo bariyeri ngo iyo babonye abasa n’abatutsi barabahagarika bakabagirira nabi mu kubaka amafranga bayabura bakabapfunga.

Akomeza avuga ko Habaye Mitingi I Burungu n’I Kitchanga basaba abaturage babasaba ko ntawe ugomba guhohoterwa , avuga ko Gen Mayanga yabafashije uko ashoboye .

Akomeza avuga ko ko nyuma y’imirwano y’I Gishuha hari umusirikare wa Congo wageze I Kitchanga arasa abaturage babiri barimo uwitwa Mupenzi tariki 30 Ukuboza 2022 , bajyanwa kwa muganga I Mweso ari indembe nyuma Mupenzi tariki 1 Mutarama 2023 yaje kwitaba Imana.

Karambi akomeza avuga ko n’umuyobozi wa Santire yo ku Nturo, Museveni nawe bamutsinze kuri iyi Santire ati’’Tumaze gupfusha abantu benshi noneho ikibabaje nta enquêtes zikorwa.

Ibikorwa bya Bariyeri zibasira abatutsi zishimagnirwa n’Amajwi Ukwezi dufite , umuturage avuga atabaza ko ahitwa I Kagusa na Kabati hashizwe Bariyeri ziswe Nyirantarengwa ku buryo nta mututsi wemerewe kuharenga.

Muri aya majwi atanga urugero rw’abishwe , avuga ko uwo batari kurasa bari kumutumaho bakamufunga akicirwa muri Gereza.

Akomeza avuga ko aho bari nta Mututsi wemerewe gutambuka bityo ko asaba buri wese mu bushobozi bwe kubakorera ubuvugizi.

Abantu batandukane ndetse n’Abasesenguzi mu bya Politiki ,bakomeje gusaba Umuryango Mpuzamahanga kugira icyo ukora mu maguru mashya ku bimenyetso bya Jenoside y’Abatusi bikomeye gututumba muri Congo.

Abarebara ibintu ahirengeye bamaze igihe bagaragaza ko ibihugu bikomeye ku Isi birenza ingohe ibibera muri RDC, ahubwo bikagaragaza kubogamira ku butegetsi kubera inyungu bifite muri iki gihugu gikungahaye cyane ku mutungo kamere wiganjemo amabuye y’agaciro.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ababumbye, aherutse kugaragaza ko ibihugu bitatu by’akarere aribyo RDC, u Rwanda na Uganda, aribyo bikwiriye kurazwa ishinga no gucyemura burundu ibibazo by’umutekano mucye, byabaya akaranade mu burasirazuba bwa Kongo.

Ni nyuma y’uko yari amaze kwiyemerera ko ingabo za Loni ziri muri Kongo Monusco, ngo zidafite ubushobozi bwo guhangana na M23.

Aganiraga n’ibitangazamakuru by’Ubufaransa France 24 na RFI, yagize ati’’“Ngira ngo muzi impamvu y’imyigarangambyo iheruka, bavuga ko Monusco yananiwe guhangana na M2. Ukuri ni uko M23 ni igisikare cy’umwuga, gifite intwaro ziremereye zigezweho kurusha iza Monusco. Icyo mbona ku bwanjye ni uko hakwiye ibiganiro byo gusasa inzobe, hagati ya Kongo, u Rwanda na Uganda, kuburyo habaho uburyo buhuriweho mu kwirinda ibibazo bihora bigaruka, bituma duhora dutera intambwe ijya imbere ejo tugatera isubira inyuma.”

Yakomeje avuga ko ari ngombwa ko ibyo bihugu byumva kimwe impamvu zo kugira amahoro mu burasirazuba bwa Congo ati’’ kuko ntimwibagirwe ko ADF ituruka muri Uganda, hakaba na FDLR igizwe n’abakoze jenoside mu Rwanda, bivuze ngo ibihugu uko ari bitatu bikwiye gukorana.”

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba niwo umaze igihe ugaragaza ubushake bwo gucyemura ibibazo by’umutekano mucye muri RDC, ndetse ingabo z’uyu muryango zamaze kugera muri iki gihugu.

Hagati aho imirwano hagati y’ingabo za RDC na M23 ntiyigeze ihagaragara kuko ku Cyumweru inyeshyamba za M23 zahanganye n’imitwe y’inyeshyamba ikorana n’igisirikare cya Leta ya Congo, ahitwa Kiseguro ku muhanda Nyamilima-Ishasha.
Inyeshyamba za M23 zahise zifata kariya gace kari kuri Km 30 hafi y’agace gatuwe cyane ka Kiwanja, zirukanamo Mai-Mai na FDLR.
M23 yo ikomeje gusaba ibiganiro n’abahuza mu bibazo bya Congo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA