AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amasezerano y’ibanga hagati y’Igirikare cy’u Burundi n’icya DR-Congo, Hari abahasize agatwe

Amasezerano  y’ibanga hagati  y’Igirikare cy’u Burundi n’icya DR-Congo, Hari  abahasize agatwe
28-07-2022 saa 06:53' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1214 | Ibitekerezo

Minisitiri w’ingabo n’abavuye ku rugamba mu Burundi , Ir Alain Tribert Mutabazi arahakana amakuru avuga ko hari abasirikare b’Abarundi bari ku butaka bwa Congo kurwanya imitwe y’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi ifite ibirindiro muri Congo.

Imwe mu miryango irimo ababyeyi, bemeza ko babuze abana babo bari bagiye guhangana n’iyo mitwe. Umusaza waganiriye n’Ijwi ry’Amerika, yemeje ko umuhungu we yaguye mu bikorwa byo guhiga abarwanyi ba Red Tabara, umutwe w’abarwanyi Leta y’Uburundi ifata nk’uw’iterabwoba. Hari n’abasirikare batashatse ko imyirondoro yabo itangazwa , bemeza ko u Burundi bufite ingabo muri Congo.

Ibivugwa n’Uyu musaza wemeza ko yabuze umwana hamwe n’abasirikare bavuganye n’Ijwi ry’Amerika, bishimangirwa na Bernard Kadogo Tondo, umukuru w’amashyirahamwe ryigenga mu kiyaya cya Rusizi. Tondo, uvuga ko hasinywe amasezerano y’ibanga hagati y’Igisirikare cya Republika iharanira demokarasi ya Congo (FARDC )n’icy’u Burundi (FDNB).

Guda u Burundi buhakana buvuga ko nta musirikare wabwo uri ku butaka bwa Congo ahubwo bwemeza ko imyiteguro igeze kure ari iyo kohereza abasirikare mu mutwe w’ingabo wa EAC nk’uku byemejwe n’Abakuru b’Ibihugu I Nairobi muri Kenya.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA