AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amakuru mashya ku basirikare ba Congo bahungiye muri Uganda kubera M23

Amakuru mashya ku basirikare  ba Congo  bahungiye  muri Uganda kubera M23
15-06-2022 saa 09:33' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3400 | Ibitekerezo

Igisirikare ya Uganda cyemeje ko abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bahunze mu mirwano n’umutwe wa M23 basubijwe igihugu cyabo, batakiri ku butaka bwa Uganda.

Ku wa Mbere nibwo umutwe wa M23 wemeje ko wafashe umujyi wa Bunagana ukora ku mupaka wa Uganda, nyuma y’imirwano FARDC yapfushijemo umusirikare wayo, Major Eric Kiraku Mwisa.

Icyo gihe Umuvugizi w’umutwe wa M23, Major Willy Ngoma, yavuze ko uretse abasirikare ba FARDC bahungiye muri Uganda, hari abandi bivanze n’abaturage.

Ati "Imirwano y’ejo yari ikomeye cyane, abasirikare ba FARDC bari basigaye ku mupaka na bo bahungiye muri Uganda, abandi bavanyemo impuzankano bivanga mu baturage, bataye igifaru, ubu turimo kugenzura Bunagana yose."

Iyo mirwano yatumye abaturage barenga 5000 bahunga Bunagana n’inkengero zayo bakerekaza muri Uganda, mu gihe abandi barenga ibihumbi 25 bahungiye ku mashuri n’insengero y’i Rwanguba, Kabindi na Kinoni muri teritwari ya Rutshuru.

Mu kiganiro yagiranye na NBS TV kuri uyu wa Gatatu, Umuvugizi w’Ingabo za Uganda Brig. Gen. Felix Kulaigye yavuze ko ubu ku mupaka wa Bunagana hatuje.

Yagize ati "Kugeza ubu, umupaka wa Bunagana uratuje. Abasirikare ba Congo bari bahungiye hano bafashijwe gusubira iwabo. Ubu ntabwo bakiri ku butaka bwabo."

Ntabwo Gen Kulaigye yatangaje umubare w’abasirikare ba FARDC bari bahungiye muri Uganda. Icyakora umuvugizi wa Polisi ya Uganda, CP Fred Enanga yari yatangaje ko barenga 100. Bari bashyizwe hamwe mu bigo bya gisirikare.

Yakomeje ati "Dutegereje kureba ikizava hagati ya M23 na Guverinoma, kubera ko M23 yasabye ibiganiro.”

Abayobozi benshi muri RDC haba mu nzego za gisivili na gisirikare bashinja u Rwanda gufasha uyu mutwe wa M23, ko ari byo bituma ugira imbaraga zituma utsinda ingabo za Leta.

Kuri iyi nshuro barimo no gushinja Uganda kugira uruhare mu ifatwa rya Bunagana.

U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko nta bufasha ruha M23, ko n’ibibazo byayo bireba Leta ya Congo, ko ari yo yabikemura.

M23 ishinja leta kudashyira mu bikorwa amasezerano bagiranye, yagombaga gutuma abayigize bashyirwa mu ngabo za Leta, impunzi zigatahuka ndetse hagashyirwaho uburyo buhamye bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, ikomeje guhungabanya uburasirazuba bwa RDC.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA