Inzego z’umutekano muri Mozambique zatangaje ko kuwa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022, ibyihebe byo mu Ntara ya Cabo Delgado byagabye igitero mu Mujyi wa Nangade byica abaturage batatu ariko nabyo bifatwa mpiri.
Iki gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wiyitirira Al-Shabaab ukorera muri iyi ntara iri Mu majyaruguru ya Mozambique.
Amakuru dukesha Club of Mozambique avuga ko ibi byihebe byagabye iki gitero ahagana saa Tatu bihereye ahitwa Chitunda, agace kari hafi n’Umujyi wa Nangade.
Ibyo byihebe ngo byinjiye muri ako gace birasa, byica abantu batatu, birasahura ndetse bitwika n’inzu 20. Iri tsinda ry’ibyihebe ngo ryari rigizwe n’abantu barindwi batatu bonyine aribo bafite imbunda.
Inzego z’umutekano za Mozambique zikorera muri aka gace zifatanyije n’Ingabo za SADC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu zahise zitabara, zica babiri muri ibi byihebe abandi batanu barafatwa.
Ni ubwa mbere uyu Mujyi wa Nangade wari wongeye kwibasirwa n’ibitero byiterabwoba kuva ingabo z’u Rwanda n’iza SADC zagera muri Cabo Delgado mu rugamba rugamije kurwanya iterabwoba.