AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abanyeshuri bahiriye mu byumba bararamo 11 bahita bapfa 20 barakomereka bikabije

Abanyeshuri bahiriye mu byumba bararamo 11  bahita bapfa 20 barakomereka bikabije
13-11-2018 saa 17:00' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 4327 | Ibitekerezo

Abanyeshuri 11 b’abahungu nibo bamaze kumenyekana ko bahitanwe n’inkongi yibasiye amacumbi y’abanyeshuri (dormitory) bo mu ishuri ry’abahungu rya St Bernard riri mu gace ka Rakai mu Majyepfo ya Uganda, abandi 20 bakaba barakomeretse bikabije.

Iyi nkongi y’umuriro yibasiye amacumbi y’abanyeshuri bo muri iki kigo cyikiriwe Mutagatifu Bernard mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki 12 Ugushyingo 2018.

Ubutabazi bwihuse bwahise bukorwa n’inzego z’umutekano, basanga abagera kuri 11 bamaze kwitaba Imana abandi basaga 20 bakomeretse bikabije bajyanwa kwa muganga nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi wo muri aka gace ka Rakai witwa Ben Nuwamanya.

Umuyobozi w’iri shuri witwa Henry Nsubuga, yatangarije AFP ko hari abanyeshuri bakekwa kuba bihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi bakaba bari gukurikiranwa.

Abantu 6 barimo abanyesuri n’abayobozi batawe muri yombi bakekwaho ubu bugizi bwa nabi

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala SSP Emilian Kayima yabwiye itangazamakuru ko hamaze gutabwa muri yombi abantu batandatu barimo abanyeshuri 3 n’abayobozi 3 bo muri iki kigo bakekwaho kuba inyuma y’ubu bugizi bwa nabi.

Yagize ati “Tumaze guta muri yombi abayobozi 3 bo muri iki kigo n’abanyeshuri 3 bakekwaho kuba inyuma y’iki gikorwa cya kinyamaswa. Ubu barimo kubazwa kugira ngo tumenye neza ababa babiri inyuma n’impamvu yabyo.”

SSP Kayima yanavuze ko abishwe n’umuriro bigoye ko bamenyekana kuko imibiri yabo yangiritse cyane, imirambo yabo ikaba iri gukorerwa ibizamini bya DNA mu bitaro bya Mulago kugira ngo bamenyekane.

Abanyeshuri 11 bahise bapfira muri iyi nkongi abandi 20 barakomereka bikomeye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA