AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abanyarwanda 28 bafatiwe mu mukwabu wa polisi mu Mujyi wa Goma

Abanyarwanda 28 bafatiwe mu mukwabu wa polisi mu Mujyi wa Goma
14-10-2022 saa 08:47' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1620 | Ibitekerezo

Polisi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Goma iravuga ko kuri uyu wa Kane yafashe abenegihugu 28 b’u Rwanda binjiye binyuranyije n’amategeko mu mukwabu wa polisi mu gace ka Mapendo mu Birere muri Komini ya Goma .

Igipolisi kandi kiravuga ko cyafashe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki ya 13 Ukwakira, byibura imifuka cumi n’itatu y’urumogi n’amakarito umunani y’imiti yarengeje igihe.

Umuyobozi wa polisi yo mu mujyi yerekana ko ibyo bicuruzwa byose bizashyikirizwa komisiyo ishinzwe gusenya ibicuruzwa by’uburozi iyobowe n’ubushinjacyaha ku rukiko rwisumbuye na serivisi ishinzwe ibidukikije nk’uko tubikesha Radio Okapi.

Uyu muyobozi wa polisi avuga ko ku bijyanye n’abaturage b’u Rwanda bari i Goma mu buryo butemewe n’amategeko, bamaze gushyikirizwa serivisi z’Ubuyobozi Bukuru bushinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGM).


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA