AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abakobwa batanu bakatiwe n’urukiko kubera amashusho atavugwaho rumwe bashyize kuri Tiktok

Abakobwa batanu bakatiwe n’urukiko kubera amashusho atavugwaho rumwe bashyize kuri Tiktok
29-07-2020 saa 13:39' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2654 | Ibitekerezo

Mu gihugu cya Misiri, urukiko rwakatiye abakobwa batanu igifungo cy’imyaka ibiri n’amande nyuma yo kubahamya ibyaha bishingiye ku mashusho bifashe babyina bakayashyira kuri Tiktok.

Ubushinjacyaha buvuga ko umunyeshuri w’imyaka 20 Haneen Hossam na Mawada Eladhm n’abandi batatu bakoze ibinyuranye n’indangagaciro zigenga iki gihugu gituwe n’abiganjemo abayisilamu.

Aba bakobwa banaciwe amande angana n’ibihumbi 300 by’amapawundi ya Misiri ahwanye n’ibihumbi 26 by’amadorali ya Amerika.

Ubushinjacyaha buvuga ko aba bakobwa biyandaritse kandi bagateza imbere icuruzwa ry’abantu.

Haneen Hossam na Mawada Eladhm bagiye bifata amashusho bisize ibirungo by’ubwiza, bari mu modoka,mu gikoni n’ahandi hose bari kubyina bakayashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Ubushinjacyaha bwabareze ibyaha bitandukanye birimo gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga, uburara, gukwirakwiza ibihuha, gushishikariza abandi ubusambanyi n’ubucuruzi bw’abantu no guta indangagaciro.

Abanyamategeko babo bavuga ko batishimiye imikirize y’uru rubanza bakavuga ko bazajurira.

Ahmed el-Bahkeri wunganira Eladhm avuga ko ubushinjacyaha bwakabije aho bwavuze ko amafoto na videos by’umukiriya we ngo bigaragaza kutiyubaha no gutukana.

Ati “Eladhm yahise aririra mu rukiko. Imyaka ibiri y’igifungo ? N’amande ya amapawundi ya Misiri 300 000. Ni ibintu bikomeye kubyumva”.

Akomeza agira ati “Bashakaga ababakurikira (followers). Nta gikundi cy’abasambanyi bakorana nacyo, ntabwo bari baziko ubushinjacyaha buzabifata uko bwabifashe”.

Misiri iri gufunga abakobwa bafite amikoro make yitwaje Tiktok kuko mu gihe kitageze ku mwaka imaze gufunga abagera ku 10. Ibi byatumye bamwe banyagihugu batangira kwandika amabaruwa(petition) yamagana ifungwa ry’abakobwa bakoresha Tiktok

Tiktok ni application yakozwe n’Abashinwa muri 2016 ishyirwa muri telefone igafasha abakoresha imbuga nkoranyambaga guhererekanya amashusho mu buryo bworohsye.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari abakererekanya aya mashusho bakayaha umuntu ari uko abanje kubishyura amafaranga, ari naho buhera buvuga ko harimo gushishikariza abandi icuruzwa ry’abantu.

Franceinfos


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA