Ingabo ziri mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zamusabye kuziha intwaro zikajya kurwana n’u Rwanda, zikica abarutuye ngo intambara ikarangira burundu.
Babitangaje kuri uyu wa Gatanu mu myiyereko bakoreye mu mihanda ya Kinshasa, bagamije kwerekana ko biteguye kurwana intambara igisirikare kimaze iminsi gihanganyemo n’umutwe wa M23.
Aba basirikare biganjemo abinjiye mu barinda Perezida bashya, bari bambaye impuzankano ibaranga bafite n’imbunda, bagendaga bayobowe n’Umuyobozi wabo, Général Christian Tshiwewe.
Mu ndirimbo imwe iri mu Ilingala yumvikanye mu mashusho yafashwe agashyirwa ku mbuga nkoranyambaga, izo ngabo zagendaga zisaba Perezida Tshisekedi kuziha intwaro kugira ngo “zinjire mu Rwanda, zibice ubundi zirangize intambara”.
Izi ngabo zazengurutse mu duce dutandukanye twa Kinshasa zikomerwa amashyi n’abaturage zanyuragaho ku muhanda.
Ibi byabaye mu gihe umutwe wa M23 mu Burasirazuba bw’igihugu ukomeje kwigarurira uduce dutandukanye, zisatira umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.
Congo imaze igihe ishinja u Rwanda gufasha M23, ibirego rwahakanye rugasaba icyo gihugu gukemura ibibazo byacyo, aho kubihirikira ku bandi.
#RDC : Spectaculaire marche d’endurance des éléments de l’armée congolaise à Kinshasa ce vendredi. Plusieurs unités de la garde républicaine. Ils demandent des armes à Félix Tshisekedi pour « entrer au #Rwanda, les tuer et terminer la guerre ». « Incroyable escalade », reac off 🇷🇼 pic.twitter.com/FjmzDsfZYK
— Stanis Bujakera Tshiamala (@StanysBujakera) June 24, 2022
#RDC « Mourir sur le champ de bataille c'est l'honneur », scandent les nouvelles recrues de la garde Républicaine en marche d'endurance . pic.twitter.com/MJ6FuNsxVL
— Junior Nsenda (@JuniorNsenda2) June 24, 2022
Avec des nouveaux recrus depuis tout à l’heure à la place publique de l’échangere limete … Garde républicaine rdc ♥️💛💙 @BopeRom pic.twitter.com/LoQjRbc16j
— jordan galaxy🇨🇩 (@MajondoJ) June 24, 2022