AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

ABAJEPE ba Tshisekedi bamusabye kubaha Intwaro bagatera u Rwanda

ABAJEPE ba Tshisekedi  bamusabye kubaha Intwaro  bagatera u Rwanda
25-06-2022 saa 07:11' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2267 | Ibitekerezo

Ingabo ziri mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zamusabye kuziha intwaro zikajya kurwana n’u Rwanda, zikica abarutuye ngo intambara ikarangira burundu.

Babitangaje kuri uyu wa Gatanu mu myiyereko bakoreye mu mihanda ya Kinshasa, bagamije kwerekana ko biteguye kurwana intambara igisirikare kimaze iminsi gihanganyemo n’umutwe wa M23.

Aba basirikare biganjemo abinjiye mu barinda Perezida bashya, bari bambaye impuzankano ibaranga bafite n’imbunda, bagendaga bayobowe n’Umuyobozi wabo, Général Christian Tshiwewe.

Mu ndirimbo imwe iri mu Ilingala yumvikanye mu mashusho yafashwe agashyirwa ku mbuga nkoranyambaga, izo ngabo zagendaga zisaba Perezida Tshisekedi kuziha intwaro kugira ngo “zinjire mu Rwanda, zibice ubundi zirangize intambara”.

Izi ngabo zazengurutse mu duce dutandukanye twa Kinshasa zikomerwa amashyi n’abaturage zanyuragaho ku muhanda.

Ibi byabaye mu gihe umutwe wa M23 mu Burasirazuba bw’igihugu ukomeje kwigarurira uduce dutandukanye, zisatira umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.

Congo imaze igihe ishinja u Rwanda gufasha M23, ibirego rwahakanye rugasaba icyo gihugu gukemura ibibazo byacyo, aho kubihirikira ku bandi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA