AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

URWANGO bafitiye Abanyarwanda bakomeje kurugaragaza ! Goma : Hateguwe imyigaragambyo yo gutwika Imyenda yakorewe mu Rwanda

URWANGO bafitiye Abanyarwanda  bakomeje kurugaragaza ! Goma : Hateguwe imyigaragambyo yo gutwika Imyenda yakorewe mu Rwanda
20-06-2022 saa 14:59' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3325 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bwa Sosiyete Sivili mu mujyi wa Goma bwandikiye Umuyobozi w’uyu mujyi bumusaba uruhushya rwo gukora imyigarambya yo gutwika imyenda yakorewe mu Rwanda[Made in Rwanda].

Muri iyi baruwa Rwandatribune ifitiye Kopi, umuyobozi wa Sosiyete Sivili i Goma Usseni Jamal avuga ko bateguye igikorwa cyo gutwika imyambaro yakorewe mu Rwanda mu rwego rwo kwereka u Rwanda ko barambiwe intambara n’akavuyo bavuga ko rutera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu muyobozi avuga ko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikwiye gucana umubano mu bijyanye n’ubukungu n’igihugu cy’u Rwanda.
Usseni avuga ko iki gikorwa kiri bubere kuri stade de l’Unite ya Komini Karisimbi.

Uyu muyobozi kandi yasabye Polisi kuba ihari iyo myigaragambyo iba kugirango ibashe gubacungira umutekano ubwo baraba bari muri iki gikorwa bise icyo gukunda igihugu.

Si ubwa Mbere muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hateguwe imyigaragambyo idasanzwe yamagana u Rwana, dore ko kuva kuwa 13 Kamena 2022, umutwe wa M23 wafata umujyi wa Bunagana, imiyigaragambyo i Goma yafashe indi ntera aho amaduka y’abavuga Ikinyarwanda muri uyu mujyi yasahuwe.

Ibi biterwa n’ibirego iki gihugu kirega u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, nk’uko byakunze kugarukwaho n’abayobozi bakuru uhereye kuri Perezida Felix Tshisekedi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA