Ingabo za FARDC ziri mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo zivuga ko umutwe wa M23 urikuzirasaho amabombe.
Nk’uko bitangazwa na Rwandatribune ngo muri iki gitondo cyo kuwa Gatanu ,intambara yakomeje kwaguka mu turere dutandukanye twa Rutshuru aho ingabo za leta ziri mu nkundura yo kwisubiza uduce dusanga 10 ,umutwe wa M23 umaze kwiyomekaho nyuma ya Bunagana.
Umusirikare wo kw’ipeti rya Majoro ukorera mu gace ka Rumangabo yabwiye umunyamakuru wa Rwandatribune ko ibisasu byabyutse bigwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo. Uyu musirikare yagize ati :”Bibaye ngombwa ko abasirikare ba FARDC n’imiryango yabo basohoka mu kigo kubera amabombe menshi ariguterwa muri icyo kigo.”
Umutekano muke ukomeje kuba muri ako gace watumye Perezida Felix Tshisekedi afata icyemezo cyo kuza gutura mu mujyi wa Goma kugirango asubize ibintu mu buryo ,ibi akaba yabitangarije kuri televiziyo y’igihucu cye RTNC.