AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

M23 irigamba kugota i Kitshanga, ishobora kuyifata

M23  irigamba kugota  i Kitshanga, ishobora kuyifata
25-11-2022 saa 05:42' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2478 | Ibitekerezo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2022 umuvugizi w’inyeshyamba za M23 yatangaje ko urugamba rw’uyu munsi rugiye gusiga bigaruriye akarere ka Kitshanga kose kuko bamaze kukagota , igisigaye ari ugukuramo abashiriwe n’amasasu bacyihishemo.

Ibi babigarutse ho ubwo batangazaga ko ingabo za Leta FARDC hamwe n’’inyeshyamba za FDLR na Mai Mai Nyatura bamaze gushirirwa n’amasasu none batangiye gukizwa n’amaguru abandi barihisha, ariko mu mwanya utari munini baraba bamaze kwigarurira aka karere kose.

Abaturage bashyigikiye izi nyeshyamba batangiye kumvikana baha ikaze izi nyeshyamba bavuga ko bazabarinda ibitero by’inyeshyamba zazaga kubica FARDC irebera.

Icyakora izi nyeshyamba nazo aho ziri kumara kwigarurira hose ziri guhita zikoranya abaturage zikababwira ko zizanywe no kubarindira umutekano, kandi zikabasaba kwikomereza imirimo yabo nta mususu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA