AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Baratabariza Abatutsi b’i Masisi bavuga ko bari gukorerwa igisa na Jenoside yabaye mu Rwanda

 Baratabariza Abatutsi b’i Masisi bavuga ko bari  gukorerwa igisa na Jenoside yabaye mu Rwanda
23-11-2022 saa 07:18' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2199 | Ibitekerezo

Umutwe wa M23 wamenyesheje amahanga n’imiryango mpuzamahanga ko utewe impungenge n’ibikorwa bya FARDC yakorewe Abanyekongo bo mu bwoko bw’abatutsi b’i Masisi, bigaragaza ko Guverinoma ya Congo iri mu mugambi wa Jenoside.

Ni itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2022, rimenyesha Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Uwa Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango w’Abibumbye ndetse n’amahanga yose ko imbaraga bari gushyira mu gushakira amahoro Congo, Guverinoma y’iki Gihugu ikomeje kuzitesha agaciro.

M23 yagaragaje ibintu bibiri byayiteye impungenge nko kuva abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi b’i Masisi basabwe guteranira ku bigo by’amavuriro no ku nsengero, kandi ko utabikurikirza afatwa nk’ushyigikiye M23.

Ikindi iteye impungenge uyu mutwe, ni ukuba muri bice bituyemo aba baturage b’Abatutsi, byaragijwe umutwe wa FDLR na Mai-Mai kugira ngo iyi mitwe ibakorere Jenoside.

Iri tangazo rigira riti “M23 iributsa umuryango mpuzamahanga ko Guverinoma ya DRC n’abambari bayo bari gukoresha uburyo bumwe neza n’ubwakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yateguwe n’Interahamwe za FDLR ubu ziri gukorana na Guverinoma ya DRC.”

Uyu mutwe usoza usaba Guverinoma ya Congo kwemera bakagirana ibiganiro nkuko byemejwe n’imiryango mpuzamahanga inyuranye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA