Kuva ku mugoroba wo kuwa kane kugeza mu gitondo kuwa gatanu, imirwano yahosheje mu turere twegereye umujyi wa Goma ahaberaga imirwano ikaze kuva kuwa mbere nijoro.
Gusa kuwa kane abaturage bo muri utwo duce bakomeje guhunga imirwano bava mu byabo ku ruhembe rw’epfo muri teritwari ya Nyiragongo mu ntara ya Kivu ya ruguru.
Ikigo International Rescue Committee kivuga ko kuva kuwa mbere muri teritwari ya Nyiragongo hafi ya Goma abaturage 37,000 bahunze ingo zabo.
Mu mirwano yo kuwa kane ingabo za leta zisubije uduce twa Kabaya hafi ya Rutshuru nk’uko radio okapi ibivuga.
Amakuru amwe yemeza ko ingabo za leta kandi zasubije inyuma abarwanyi ba M23 bari bateye uduce twa Kibumba no hafi y’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo.
None kuwa gatanu, BBC yabajije umuvigizi wa M23 iby’aya makuru ntiyasubiza yeruye.
Yagize ati : "Intego yacu yari imbunda, kandi twayigezeho. Ubu dufite intwaro n’amasasu byabasha kutugeza kure mu gihe dushotowe."
Hagati aho, ku ruhembe rwa ruguru muri teritwari ya Rutshuru, MONUSCO ivuga ko ikomeje gufatanya n’ingabo za leta kurwanya M23 mu duce twegereye imisozi ya Runyonyi na Tchanzu kuko hari uduce M23 ikigenzura.