AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ibyo wamenya kuri Makfast, Restaurant nziza cyane igezweho mu mujyi wa Kigali

Ibyo wamenya kuri Makfast, Restaurant nziza cyane igezweho mu mujyi wa Kigali
2-09-2020 saa 13:51' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8338 | Ibitekerezo

Makfast Restaurant, niyo resitora igezweho mu mujyi wa Kigali rwagati, uburyo yakira abakiliya n’intego yihaye mu gushimisha abayigana bikaba biri mu byatuma iba amahitamo ya benshi bakorera muri uyu mujyi ndetse n’abandi bashobora gukenera ko ibafasha gushimisha ababo mu birori by’ubukwe.

Iyi resitora ikorera mu nyubako ya M. Peace Plazza aho bakunda kwita kwa Makuza, itegura amafunguro atandukanye ateguranywe ubuhanga dore ko ategurwa n’inzobere zabyigiye kandi zifite uburambe mu gutegura amafunguro yuzuye intungamubizi akanagira uburyohe ntagereranywa.

Ufatira amafunguro muri iyi resitora ahabwa icyicaro cyiza kimukwiye

Uretse kuba wafatira amafunguro ya mugitondo (breakfast), aya saa sita (lunch) n’aya nimugoroba muri Makfast, bashobora no kugufasha kugira ibirori byiza. N’ubwo hari ibirori bitemewe muri ibi bihe kubera kwirinda ikwirakwira cya Covid-19, ubukwe bwo buremewe kandi benshi bifuza kubukorera ahantu hatuje birinda umuvundo watuma habaho ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo. Aho wategurira ubukwe bwawe, Makfast yahakuzanira amafunguro wakiriza abawe kandi ubwiza bw’ibyo baguha buberanye n’uburyo bataguhenda.

Ku bifuza amafunguro ya kumanywa aho bakorera, Makfast iyabasangisha aho bari, bikaba akarusho nk’iyo abakorana bishyize hamwe bakayatumiza. Iyi resitora ikorera mu igoroba ryo hasi (Ground Floor) mu nyubako yo kwa Makuza. Uramutse ubashaka wabahamagara kuri 0788354217 cyangwa 0786467006


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA