AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Canal + yashyize igorora abakunzi ba Basketball…Izerekana imikino yose ya BAL

Canal + yashyize igorora abakunzi ba Basketball…Izerekana imikino yose ya BAL
14-05-2021 saa 17:07' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1007 | Ibitekerezo

Ikigo gitanga serivisi zo kureba filimi, imikino n’ibindi byifashisha amashusho kitwa Canal + kizerekana imikino yose ya BAL (Basket Africa Ligue) izaba kuva tariki 16-30 Gicurasi 2021 ikazanyura kuri chaine ya Canal+ Sports1.

Sophie Tchatchoua uhagarariye iki kigo avuga ko ikigo ayoboye kizaha Abanyarwanda ubundi buryo bwiza bwo kureba ibibera muri BAL binyuze mu biganiro bibiri aribyo BAL Action na BAL Mag.

Avuga ko afite ikizere ko ririya rushanwa rizarushaho kuzamura ijwi ry’u Rwanda mu mahanga cyane cyane ko iriya mikino izabera mu Rwanda kandi abazayikurikirana ku giciro gito.

Yabwiye itangazamakuru ko Canal + yaguye serivisi zayo k’uburyo iri n’i Nyagatare.

Nta gihe gishize iki kigo gishinzwe gucuruza amashusho Canal+ Rwanda gishyize igorora abakiliya bacyo, kibashyiriraho uburyo bwo kureba incamake za Tour du Rwanda kuri Canal+ Sport 1, buri munsi guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Tour du Rwanda yabaye mu buryo bwihariye kubera icyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua icyo gihe yavuze ko byatumye bashyiraho uburyo bwo gufasha abaturarwanda kureba iri rushanwa mu buryo busesenguye, batavuye mu rugo.

Ubuyobozi bwa Canal + buvuga ko iki kigo ari cyo cyonyine Abanyarwanda n’abandi bose bazabishaka bazareberaho imikino ya BAL.

********


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA