AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Canal+ na Airtel byatangiye ubufatanye buzashyira igorora abafatabuguzi babo

Canal+ na Airtel byatangiye ubufatanye buzashyira igorora abafatabuguzi babo
21-09-2021 saa 13:30' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 1992 | Ibitekerezo

Canal+ yatangiye gukorana na Airtel Rwanda mu mikoranire izafasha abafatabuguzi ba Canal+ kubona ifatabuguzi mu buryo bworoshye, bwizewe kandi bwihuse, batiriwe bajya ku maduka acuruza serivisi za Canal+.

Canal+ Rwanda isanzwe iha abafatabuguzi bayo amashusho meza ya HD mu mashene arenga 200 arimo ay’Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda, kandi umufatabuguzi akabasha kubona aya mashene ahereye ku mafaranga y’u Rwanda 5000.

Airtel Rwanda nayo imaze iminsi irimo gushyigikira gahunda yo kwimakaza ubukungu bushingiye mu kudahererekanya inote n’ibiceri (cashless) ahubwo hagakoreshwa ikoranabuhanga mu kwishyurana no kohererezanya amafaranga ku buntu hakoreshejwe Airtel Money.

Kuba bahuje intego yo korohereza abafatabuguzi babo, biri mu byatumye batangira ubu bufatanye aho umufatabuguzi wa Canal+, ashobora kwigurira ifatabuguzi ako kanya akoresheje Airtel Money aho akanda *500*4*3*2*4*1# agahita asabwa gushyiramo imibare 14 iranga dekoderi ye hanyuma agahitamo icyiciro cy’ifatabuguzi (bouquet) akeneye. Hashobora no gukoreshwa uburyo bushya bwa My Airtel App.

Gusinya aya masezerano y’ubufatanye byabereye imbere y’itangazamakuru bamaze gusobanura uko bizorohereza abafatabuguzi bahuriyeho, ku ruhande rwa Airtel Rwanda ikaba yari ihagarariwe n’umuyobozi mukuru wayo Emmanuel Hamez, naho Canal+ Rwanda ihagarariwe n’umuyobozi mukuru Sophie Tchatchoua.

Kuba Airtel Rwanda isanzwe ifite uburyo bushya yise P2P bwo kohereza no kwakira amafaranga ku buntu hakoreshejwe Airtel Money, ni kimwe mu bitanga icyizere ko aya masezerano y’ubufatanye azafasha Abaturarwanda benshi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA