AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Canal+ ikomeje kudabagiza abaturarwanda ubu Dekoderi yabo ni 5.000Frw

Canal+ ikomeje kudabagiza abaturarwanda ubu Dekoderi yabo ni 5.000Frw
20-05-2021 saa 14:01' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1852 | Ibitekerezo

Sosiyete ya Canal + icuruza ifatabuguzi ry’isakazamashusho n’ibikoresho byaryo, ikomeje gufasha abaturarwanda guhaza ibyishimo byabo dore ko ubu yagabanyije ibiciro bya Dekoderi yabo kuko igiye kugura 5 000 Frw gusa.

Canal + yahananuye ibi biciro kugira ngo ifashe abakunzi ba ruhago kuzirebera imikino ya Euro izaba Kuva tariki 11 Kamena kugeza tariki 11 Nyakanga kugeza 2021.

Ubusanzwe Dekodri ya Canal + yaguraga 10 000 Frw mu gihe guhera kuri uyu wa 21 Gicurasi izaba igura 5 000 Frw kandi ugahabwa n’ibindi bikoresho bijyana na yo.

Umuyobozi wa Canal+ mu Rwanda, Sophie Tchatachoua, yavuze ko bagabanyije ibi biciro kugira ngo buri munyarwanda abashe kuryoherwa n’iyi mikino.

Ati “Twagabanyije ibi biciro kugira ngo buri wese abashe gutunga CANAL+ by’umwihariko muri iyi mikino ya Euro 2020, icyakora ni ibiciro biri hasi ntekereza ko ari byo bihendutse muri Afurika.”

Umuntu uzaba waguze dekoderi ya 5000 Frw, bizamusaba kwishyura ibihumbi 10 Frw y’ifatabuguzi ry’ukwezi.

Iyi poromosiyo izatangira kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2021 byitezwe ko izarangira tariki 11 Nyakanga 2021 ubwo imikino ya Euro 2020 izaba irangiye.

********

REBA VIDEO UKO BABISOBANURA HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA