Mu cyumweru gishize nibwo amakuru y’itandukana ry’umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz na Tanasha Donna yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Tanasha atangira kujya yandika amagambo arimo agahinda kenshi yatewe no kuba Diamond yaramuciye inyuma byanatumye uyu mukobwa ahita yisubirira iwabo muri Kenya.
Nyuma y’uko umuhanzikazi w’umunyakenya, wakoraga kuri NRG Radio muri Kenya, Tanasha Donna avuze ko ibye na Diamond byarangiye bitewe n’imyitwarire y’uyu muhanzi, Zari na we wabyaranye na Diamond yamwihanganishije gusa amwibutsa ko uko inzoka yakwiyuburura kose igumya ari inzoka bishatse kuvuga ko Diamond uko byagenda kose adashobora kureka ingeso yo gucana inyuma dore ko ari nacyo yapfuye na Zari Hassan bajya gutandukana.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Tansaha yasibye ibimenyetso byose bigaragaza ko yigeze kugirana urukundo na Diamond harimo n’amafoto bifotozanyije ndetse ahita anamukura mu bantu akurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma yaho uyu mugore wamubyariye umwana w’umuhungu mu Kwakira 2019, yahise asohora ibaruwa ndende igaragaza agahinda yatewe no kuba yarizeye Diamond hafi imyaka 3 ariko we amuhata urukundo rw’ikinyoma rutabaho.
Abinyujije kuri Instagram, umuherwekazi w’umugande Zari Hassan wahoze akundana na Diomond, yavuze ko Tanasha yagombaga kwitegura ko ibyo Diamond yakoreye abandi na we yabikorerwa kuko inzoka uko yakwiyuburura kose igumya ari inzoka.
Yagize ati “Mukundwa na we ibibazo byakugezeho muri paradizo ? Ugomba kumenya ko ingwe idashobora guhindura utudomo turi ku ruhu rwa yo. Inshuro zose inzoka yakwiyuburura ariko igumya ari inzoka.”
Zari yatandukanye na Diamond muri Gashyantare 2018, ni nyuma yo kubyarana n’uyu muhanzi abana babiri.
Tanasha Donna akaba yiyongereye ku mubare w’abakobwa benshi bagiye batandukana na Diamond, barimo Wema Sepetu, Hamisa Mobetto, ndetse na Zari Hassan aho bose bamushinjaga ikosa rimwe ryo kubaca inyuma.