AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Yverry yinjiye muri filime ahita atangira gukina iye bwite

Yverry yinjiye muri filime ahita atangira gukina iye bwite
31-07-2020 saa 18:45' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 847 | Ibitekerezo

Umuhanzi Rugamba Yverry wamamaye mu muziki yasohoye integuza ya filime nshya azagaragaramo yise ‘Ejo Series’ izaba igaruka ku buzima bw’ababahanzi ndetse n’umuziki muri rusange.

Ni filime y’uruhererekane izatangira kujya hanze ku wa Kabiri tariki 4 Kanama 2020, ni iy’umuhanzi Yverry azagaragaramo aho azaba ari kumwe n’abandi bahanzi bagenzi be nka Yvanny Mpano.

Abari gutegura iyi filime babwiye UKWEZI ko izagaragaramo impano nshya haba mu muziki ndetse na sinema, ikazajya inyuzwa ku rukuta rwa YouTube rwa Yverry.

Ubutumwa buzagaragara muri iyi filime buzaba bugaruka cyane ku buzima abahanzi babamo ndetse n’ibindi bijyanye n’umuziki muri rusange.

Yverry ni umwe mu bahanzi bafite ubuhanga budasanzwe kandi wize umuziki mu ishuri ry’by’umwihariko akaba n’umwe mu bafite izina rinini mu njyana na R&B.

Uyu musore uherutse kumurika alubumu ye ya mbere mu gitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ku wa 14 Gashyantare 2020.

Reba integuza ya filime ya Yverry


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA