Mu minsi yashize nibwo Peter Okoye wahoze muri P-Square yatangaje ko azaza mu Rwanda mu gitaramo avuga n’itariki ariko ntihamenyekana abahanzi bazafatanya. Hamaze kumenyekana abahanzi bakomeye bazakorana igitaramo barimo Youssou N’Dour n’itsinda rikunzwe cyane rya Sauti Sol .
Abahanzi nyarwanda nka Riderman , Knowless , Phionah Mbabazi nabo bari mu bahanzi bazagaragara muri icyo gitaramo kizabera muri Kigali Convention Center, kizaba taliki 29 Mata 2018.
Iki gitaramo ngarukamwaka cyateguwe na Mo Ibrahim Foundation mu rwego rwo guhimbaza imiyoborere myiza muri Afurika aho ibirori bizaba kuva 27 kugeza taliki 29 Mata 2018 i Kigali.
Intego y’ibi birori ni uguhuza imiryango ikomeye n’abayobozi bakuru muri Afurika no ku Isi kugira ngo baganire byimbitse bagamije kongera imbaraga imiyoborere n’ubuyobozi bwiza muri Afurika.
Ibi birori kandi bizaba bizanashimirwamo uwatsindiye Igihembo cya Mo Ibrahim Foundation cy’umwaka wa 2017 ariwe Nyakubahwa Ellen Johnson Sirleaf, wahoze ari umukuru w’Igihugu cya Liberia.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Africa yunze Ubumwe azageza ijambo ku bazitabira uwo muhango.
Ku cyumweru 29 Mata 2018 nibwo abahanzi batandukanye bakomeye bazasusurutsa abazaba bitabiriye ibyo birori barimo Youssou N’Dour, Sauti Sol, Peter P-Square, Riderman, Knowless, Phionah Mbabazi n’abandi.
Youssou N’Dour akomoka muri Afurika y’uburengerazuba muri Senegal yamenyekanye mu myaka yaza 2004 n’umwanditsi w’indirimbo, umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa firime.
Peter Okoye we muri iyi minsi witwa Mr P nyuma yo gutandukana n’impanga ye afite indirimbo yise “Look Into My Eyes”, amaze iminsi ayikorera amashusho ndetse akaba yamaze kujya hanze.
Souti Sol ni itsinda rimaze kubaka izina no kumenyekana muri Afurika y’Uburengerazuba, bakaba banaherukatse mu Rwanda mu gitaramo gitangiza umwaka cyari cyahawe izina rya ‘New Year Count Down’ Cyabereye i Kigali muri Convention Center.
Youssou N’Dour ukomoka muri Senegal nawe azataramira abanyarwanda
Itsinda rya Souti Sol riri mu bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo