Abayizera Marie Grace, umuhanzikazi mu njyana ya Hip Hop uzwi ku mazina ya Young Grace, yinjiye mu bucuruzi bw’amakariso yanditseho amazina ye, akaba anateganya kuyamamaza bishoboka kugirango abasore n’inkumi bamukunda nabo bajye bayambara.
Mu gitaramo cya Primus Guma Guma Super Star 6 cyabereye i Nyamirambo kuwa Gatandatu tariki 4 Kamena 2016, uyu muhanzikazi yaririmbye yambaye iyi myenda y’imbere igaragaraho amazina ye, hejuru akaba yari yambaye akenda kagufi katumaga buri wese abasha kwihera ijisho.
Young Grace yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko aya makariso akorwa n’uruganda rwo mu Bushinwa bafitanye imikoranire, hanyuma akoherezwa mu Rwanda aho abayashaka bashobora kuyabona.
Avuga ko aya makariso yanditseho amazina ye, arimo agenewe abasore ndetse n’agenewe abakobwa, ku ikubitiro abakunzi be bakaba baramaze kuyagura ndetse n’ubu bakaba bakomeje kumugana ku bwinshi.
Uyu mukobwa avuga ko yatekereje agasanga nta mpamvu yo kuba abantu bazajya bambara iyi myenda y’imbere iriho amazina y’ibyamamare batanazi, nyamara hari ibyamamare by’iwabo bakunda kandi bazi bihagije, bituma ashaka uko nawe yakoresha iyanditseho "Young Grace".
Igitekerezo nikiza pe.
Zigurirwa hehe ? Kuri angahe ?
Niba itarenza 1500frw nzagura 4.
Imana ikomeze iguhe kwaguka sha, uri umukobwa wacu, natwe kugushyigikira ni inyungu yigihugu