AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Yabaye umuseriveri mu kabari ! Urugendo rw’ubuzima bw’umuraperi B-Threy

Yabaye umuseriveri mu kabari ! Urugendo rw’ubuzima bw’umuraperi B-Threy
30-11-2020 saa 10:36' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1886 | Ibitekerezo

Umuraperi ukunze kwibanda cyane ku njyana ya Trap, Muheto Bertrand wamenyekanye nka B-Threy, kuri uyu wa Gatandatu yataramiye abanyarwanda mu bitaramo bya ‘My Talent Live Concert’, bikomeje gutambuka kuri Televiziyo Rwanda no ku rukuta rwa YouTube rwa East African Promoters [EAP].

‘My Talent Live Concerts, ni ibitaramo byateguwe na East African Promoters, bihuriramo abahanzi nyarwanda bafite amazina akomeye aho buri wa Gatandatu guhera saa yine na mirongo ine n’itanu z’umugoroba, haba hari umuhanzi utaramira abanyarwanda muri ibi bihe abantu badafite uburyo bwo kwidagadura bahuriye hamwe.

Umuraperi B-Threy, niwe wari ugezweho kuri uyu wa Gatandatu ngo ataramire abanyarwanda bari bamuhanze amaso bari mu ngo zabo mu bice byose by’igihugu.

Mbere yo kubataramira yabanje kugirana ikiganiro n’umunyamakuru wa RBA, Luckman Nzeyimana avuga ko ikigaragaza iterambere rya Trap [we na bagenzi be bita Kinya Trap] ari uko mu bategura ibitaramo basigaye babatekerezaho.

Nk’uko bigaragara ku ngengabihe ya EAP, biteganyijwe ko ku wa Gatandatu utaha, kuwa 5 Ukuboza 2020, umuhanzi Mico The Best ari we uzasusurutsa abakunzi b’umuziki muri ibi bitaramo bya “My Talent Live Concert”.

B Threy yagarutse ku rugendo rw’ubuzima bwe muri muzika mbere yo gutaramira abanyarwanda muri My Talent Live Concerts

B-Threy ni muntu ki ?

Ni imfura mu muryango w’abana batatu barimo mushiki we na murumuna we, bose bakuriye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nk’i Nyamirambo ari naho umuryango wabo uba.

B-Threy wize amashuri y’incuke n’abanza yize muri Camp Kigali, avuga ko yapfushije nyina afite imyaka umunani, bityo akurana na Papa we wamukundishaga gukina umupira w’amaguru.

Avuga ko impamvu Se umubyara yakundaga umupira ari uko nawe yawukinaga kuko yanakinnye mu ikipe ya Vital’O FC [imwe mu zifite amateka kandi zikomeye muri aka karere], ubwo yari akiba mu Burundi.

B Threy avuga ko nyuma yaje gukura atangira gukunda Basketball ari nayo kuri ubu akina iyo atari mu bikorwa bya muzika

Uyu muhanzi uvuga ko akijya mu mashuri yisumbuye yayatangiriye kuri Groupe scolaire Kansi Butare, gusa ngo hano yahamaze umwaka umwe ahita yimukira mu kindi kigo cy’Abafurere cyabaga I Butare n’ubundi.

Uyu musore avuga ko atigeze yiga mu mwaka wa Gatatu icyo agihe ahubwo yahise ashaka uburyo abona ibya ngombwa ahita ajya I Musanze kwiga ubwubatsi I Musanze.

Ageze mu mwaka wa Gatanu yahise ajya kwiga muri Ecole Technique St Joseph de Nyamirambo ahazwi nka Emen Nyamirambo aho yagombaga gukomereza ubwubatsi.

Avuga ko kubera ko yigaga ataha ntabwo byamugoye aho mu masomo yibuka yakundaga ari iryitwa Cost Estimation.

Uyu musore avuga ko ubwo yari agiye kurangiza mu mwaka wa Gatanu haje itegeko rya Minisiteri y’Uburezi rivuga ko abantu batakoze ibizamini byo mu mwaka wa Gatatu bagomba gusubirayo bajya kubikora.

Ati “Uwo mwaka nasubiye inyuma njya gukora ibizamini ariko nari niyandikishije Kabusunzu, uwo mwaka byatubayeho turi benshi batwitaga abaparakomando.”

B Threy avuga ko nyuma yo gutsinda icyo kizamini yahise asubira mu mwaka wa Gatandatu aratsinda ndetse agira amanota 36.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye avuga ko yikundiraga amafaranga ari nabwo yahise ashaka akazi mu Mujyi aho yakoraga muri Imprimerie, abakorera ibijyanye na Design.

Avuga ko yaje kubona Burse yo kujya kwiga muri IPRC, ndetse Papa we amusaba kujya kwigayo ariko we aramuhakanira, ahubwo we akomeza kwishakira amafaranga.

Muri 2016, avuga ko yari yarakennye cyane kugeza ubwo yagiye gusaba akazi k’ubuseriveri mu kabari ka Cocobean.

Uyu musore aherutse kugirana ikiganiro na FLASH TV avuga ko ubwo yakoraga muri aka kabari yageragezaga kwitwara neza imbere y’abakiliya kugeza ubwo benshi bazaga kunywera muri aka kabari bamukundaga cyane.

Ati “Umukiriya nabaga nzi uburyo bwo kumufata neza, kandi iyo umubereye umwana mwiza nawe aguha tip’, kandi nabaga ndi kwakira aba Djs ba Marnoud na ba Toxyk ariko n’abandi bantu babo bazaga bahitaga babanyereka bati uriya niwe ugomba kubakira.”

B Threy uvuga ko yarangwaga no kwambara neza ndetse akajyana n’ibigezweho abakiliya bamukundaga cyane ari ba bandi n’ubundi b’abanyamujyi.

Avuga ko yahembwaga ibihumbi 100Frw ariko ngo hari igihe yabonaga ‘tip’ y’amafaranga menshi kugeza ubwo hari igihe yakoreye ibihumbi 500Frw akuye muri ayo abantu bamuhaga nk’uwabakiriye neza.

Avuga ko nyuma yaje kugambanirwa n’abaseriveri bagenzi be biza no kuba ngombwa ko bamugambanira ariko biza no gutuma ahita asezera muri ako kabari.

Umuziki avuga ko yari yarawukoze cyera ubwo yari akiri mu mashuri yisumbuye muri wa mwaka byabaye ngomba ko asubira inyuma gukora ikizamini cyo mu wa Gatatu icyo gihe ngo indirimbo ye yayikoranye na Fizzy watunganyaga indirimbo.

Nk’umuntu wari usanzwe akunda umuziki ndetse yaranegerageje kujya muri studio, Ubwo yari avuye gukora mu kabari ka Cocobean nibwo yahise asinyana amasezerano na studio yitwa GMS yakoreraga I Nyamirambo.

Muri iyo studio yakoreyemo Mixtape imwe itaramenyekanye ariko nyuma aza guhura n’uwitwa Willy Karekezi wari inshuti ye amuhuza na Bushali ahita amusanga muri Green Ferry ya Dr Nganji.

Indirimbo ye ya mbere yayikoranye na Bushali ndetse ariwe na Dr Nganji bagenda babona ko uwo musore afite ubuhanga bityo biza kugera n’ubwo baganira ku gusinya amasezerano na Green Ferry.

B Threy avuga ko muri Green Ferry bari bafite gahunda nshya yo guhindura uko umuziki wakorwaga mbere bo bakajya bakora album igasohokera rimwe kugira ngo umuntu uzayumva yumve neza uwo muhanzi.

Avuga ko kubera ko Bushali yasohoraga album mbere yaje gusohora iya mbere bavuga ko bahisemo kuyiha ‘Genre’ ya Kinyatrap cyane ko indirimbo zose zabo bakoraga bazitaga Kinyatrap.

Yaje kuva muri Green Ferry

Mu ntangiro za Mutarama 2020, nibwo mu buryo budasubirwaho umuhanzi B Threy yatangaje ko yasezeye muri iyi label ya Green Ferry yamenyekaniyemo nk’umuhanzi wa Kinyatrap.

Ubwo yasezeraga muri Green Ferry, hari abatekereje ko arambiwe kuba Bushali ariwe uzwi cyane nyamara barakoranaga nk’itsinda.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, B Threy ntiyigeze aca ku ruhande aya makuru, avuga ko yavanwemo nuko urukundo hagati y’abo bakoranaga rwari rwarayoyotse ndetse abona Green Ferry ishaka gutonesha Bushali kubarusha, no kuba na we yaratekerezaga uko yakwiteza imbere.

Ati ”Ntabwo nakubeshya, ubundi ibibazo bivuka ni umunsi bafashe indirimbo twakoranye turi batatu bagakuramo ibitero byacu bagasigamo igitero cy’umuntu umwe, Bushali aririmba igitero cye gusa. Nta rukundo kuri Bushali kuko iyo urufite uba wanapfira inshuti yawe.”

Iyo ni indirimbo “Ni muebue”, B Threy anavuga ko yandikiwe kwa Slum Drip atari iya Bushali nk’uko benshi babizi.

Gusubiramo iyi ndirimbo hagakorwa iyo Bushali akoresha mu bitaramo irimo ijwi rye gusa, B Threy avuga ko byakozwe mu buryo bw’ubucuruzi, ati "bagirango igihe nikigera Bushali ajye ayiririmba bitabaye ngombwa ko tuba duhari.”

Abajijwe impamvu Green Ferry yashatse kuzamura Bushali gusa, yagize ati ”Simbizi wasanga wenda baratangiranye cyangwa bafitanye gahunda ntazi.”

B Threy ashinja Bushali kuba yararetse urukundo batangiranye.

Ati ”Ikintu cyabaye ni uko twakundanaga, nyuma urukundo rwabaye ruke, njye hagati yanjye na Bushali harimo uwigishije undi agakino, uzamubaze nubwo atinya kuvuga, aratinyatinya ariko muzamubaze.”

“Hari ibikorwa twakoranye nabo bikitirirwa Green Ferry, kubera gutakaza urukundo ntabwo byakomeje kuba byiza cyane nk’uko byahoze. Green Ferry yashatse kuzamura Bushali cyane bakamuturutisha, njye Bushali sinamurenganya nawe si we ni itsinda abarizwamo. biramusaba kuzaba maso niba ashaka gutera imbere.”

B Threy avuga ko adashaka kuvuga nabi Bushali ariko atanamushuka, ahubwo ko akeneye kumubwiza ukuri kugira ngo azatere imbere.

Ati ”Bushali afite indirimbo nyinshi kandi nziza, gusa izo bamwitirira cyane ni izacu twese.”

"Nakomereze aho abe maso amenye aho inyungu iri. Ubusanzwe iyo abantu bakubwira ngo baragufasha bazagutamika,ugomba kugira ubwoba.”

Abajijwe niba nta kibazo cyihariye afitanye na Bushali, B Threy yavuze ko adashobora kugirana ikibazo n’umuntu badahura, batanahuza.

Yagize ati ”Ubu ntabwo dushobora guhura, kereka namusinyishije kandi imico ye ntabwo twahuza, iyo umuntu adafite imikorere ihamye kuri njye ntibyakunda, yarantengushye kuri byinshi twumvikanye birimo aho twifuzaga kugeza Kinyatrap.”

“Ibintu byose twaganiriye yanyeretse ko nta na kimwe yakoze, amasezerano twagiranye yarayishe, irya mbere ryari ukugumana ubumwe n’urukundo. Icyakora narabirebye mbona na we si we, ni ikipe bari kumwe, bituma mbaha umwanya.”

B Threy yatangije Studio ye nshya aho ari gukorana n’umu Producer witwa Dizzo ukomeye mu gukora injyana ya Hip Hop.

Gahunda yo kugura ibihangano bye bifitwe na Green Ferry

Nk’umuhanzi wavuye muri label yamufashishe kuva mu itangira ndetse ikaba inafite uburenganzira bwose ku bihangano bye avuga ko ateganya kureba ko yagura ibyo bihangano byose akabigira ibye.

N’ubwo adahishura amafaranga bamuciye ariko avuga ko ibiganiro byatangiye ndetse bigeze kure ku buryo yizeye ko bazamusubiza ibihangano bye akabishyura.

Uyu musore kuri ubu agezweho mu ndirimbo zirimo ’Nicyo gituma, Nyumvira, Landlord, Nihe, Oya, Igitebo cya Channel, Impano ni ubuzima n’izindi nyinshi.

B Threy kandi aherutse gushyira hanze EP yise ‘ Shwiii Dah ! Irimo indirimbo enye zirimo iyo yise ‘Landlord, Buri gihe, Imari ndetse n’iyo yise ‘Oya’ yamaze gukorerwa amashusho ikaba iri no mu ndirimbo zikunzwe muri ibi bihe

B Threy ni umwe mu baraperi bagezweho mu Rwanda


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA