Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Kasirye Martin uzwi nka MC Tino, uherutse kuvugisha benshi kubera amafoto yamugaragazaga yateye ivi asaba umukobwa kumubera umugore nyuma akaza guhishura ko ari film ari gukina, ubu iyo film yatangiye kujya hanze.
Ubwo ariya mafoto yajyaga hanze, MC Tino yabanje kubwira Itangazamakuru ko ariya mafoto ari ay’ukuri ndetse ko agiye kurushingana n’umukobwa witwa Alliah usanzwe amenyerewe mu ruganda rwa sinema.
Gusa nyuma yaje kwerura avuga ko biriya bitari ukuri ahubwo ko ari amwe mu mashusho yafashwe muri film y’uruhererekane yitwa Nirivana Series agiye kujya ashyira hanze.
Iyi film yatangiye kujya hanze mu cyumweru gishize ndetse ubu akaba amaze gusohora uduce (Episode) tubiri.
Uyu musore usanzwe ari Umunyamakuru ariko unafite impano nyinshi zirimo kuyobora ibikorwa no gusetsa, avuga ko iyi film yatangiye kuyikora kugira ngo yigishe isomo ry’urukundo.
Avuga ko igitekerezo cy’iyi film cyashibutse mu bibazo akomeje kubona biri mu bashakanye, akavuga ko yizeye ko iki gihangano cye kizagira abo gifasha mu kunoza imibanire mu ngo.
Avuga ko yakuze akunda ibijyanye no gukina film ku buryo yaje kubihuza na kiriya gitekerezo akumva ko hari umusanzu akwiye gutanga mu muryango mugari.
UKWEZI.RW