AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Warakoze kumpera agaciro ubuzima-Akari ku mutima w’Umunyamakuru Miss Joannah wambitswe impeta

Warakoze kumpera agaciro ubuzima-Akari ku mutima w’Umunyamakuru Miss Joannah wambitswe impeta
27-09-2021 saa 11:46' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2202 | Ibitekerezo

Bagwire Keza Joannah usanzwe ari Umunyamakuru akaba yaranegukanye ikamba rya nyampinga w’umuco muri Miss Rwanda ya 2015, yambitswe impeta n’umusore bagiye kurushinga amushimira uburyo yamubereye uw’ingenzi.

Uyu munyamakurukazi kuri Kiss FM, yambitswe impeta na Murinzi Michel bamaze igihe bakundana mu ibanga.

Mu butumwa buherekejwe n’amafoto amaze kumwambika impeta, Miss Joannah yanditse kuri Instagram ati “Twafashe icyemezo cya burundu, rukundo rwanjye warakoze kumbera uw’agairo mu buzima bwanjye.”

Uyu mukobwa yahise akurikizaho amafoto amugaragaza yambikwa impeta n’uyu musore.

Uretse kuba yaranegukanye ikamba rya Nyampinga w’Umuco, Keza asanzwe ari n’umunyamakuru wa Kiss FM.

Bagwire mu 2018 yinjiye mu itangazamakuru yimenyereza umwuga muri RBA, aha aza kuhava mu 2019 ubwo yerekezaga kuri KISS FM.

Uyu mukobwa akora mu biganiro bitandukanye, by’umwihariko “Girls talk” kiba kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu saa mbiri z’ijoro.

Mu Ukuboza 2018, yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ibarurishamibare yakuye muri Mount Kenya University.

Bagwire yamamaye ubwo yari muri Miss Rwanda mu 2015.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA