AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Warakoze Mana kumpa umumarayika- Clarisse Karasira yifuriza isabukuru umugabo we

Warakoze Mana kumpa umumarayika- Clarisse Karasira yifuriza isabukuru umugabo we
30-04-2021 saa 15:15' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3242 | Ibitekerezo

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yifurije isabukuru umugabo we Ifashabayo Sylivain Dejoie (basezeranye mu mategeko) amutera imitoma y’amagambo aryohereye avuga ko ari umumarayika yohererejwe n’Imana.

Ni ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Mata 2021, ubwo uyu muhanzikazi yashyiragaho ifoto ari kumwe n’umukunzi we Ifashabayo Sylivain Dejoie.

Iyi foto iherekejwe n’amagambo aryohereye avuga ibigwi uyu mugabo we bamaze gusezerana imbere y’amategeko.

Clarisse yavuze ko ubusanzwe buri munsi bishimira ubuzima bw’umukunzi we ariko “uyu munsi ni uw’agahebuzo. Isabukuru nziza Sylivain Dejoie wanjye.”

Yakomeje agira ati “Warakoze Mana kunzanira mu buzima umumarayika, ntakindi nagusaba, sinzi uko uko ubuzi bwanjye bwari kubaho iyo ntakugira.”

Tariki 18 Gashyantare 2021 ni bwo Clarisse Karasira yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ifashabayo Sylivain Dejoie mu muhango wabereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muhango kandi wari wabanjirijwe n’igikorwa cyo kwambika impeta uyu muhanzikazi cyabaye tariki 08 Mutarama 2021 ubwo Ifashabayo Sylivain Dejoie yasabaga Clarisse Karasira kuzamubera umugore undi na we akabimwemerera.

Mu rwego rw’amategeko ubu Ifashabayo Sylivain Dejoie na Clarisse Karasira ni umugore n’umugabo.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA