AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Wa mugabo w’i Huye wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera imvugo idasanzwe yinjiye muri filime

Wa mugabo w’i Huye wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera imvugo idasanzwe yinjiye muri filime
1er-08-2020 saa 15:45' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 10423 | Ibitekerezo

Nkundwanabake Eric wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera imvugo idasanzwe yuzuyemo urwenya n’amagambo asekeje cyane yatangiye gukina filime nyuma yo kubengukwa n’umunyamakuru Mugisha Frank [VD Frank] washimye impano ye.

Iyi filime y’uruhererekane igaragaramo Eric, ni ‘Ubutumwa Bugufi’ itambuka kuri shene ya YouTube yitwa ‘Rwanda Paparazzi TV.

Uyu mugabo ubusanzwe ukomoka mu Karere ka Huye ari naho yamenyekaniye ubwo ibiganiro bye byatangiraga kujya ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko ari ibyishimo kuba ageze I Kigali.

Yashimiye VD Frank wamurambagiye avuga ko yishimiye ko hari abantu bamubonyemo impano mu gihe we atari aziko ashobora kugezwa I Kigali n’iyo mpano atari aziko anafite.

Umukinnyi wa filime ubivanga n’ubunyamakuru, Mugisha Frank [VD Frank] ari nawe nyiri iyi filime yabwiye UKWEZI ko yashatse kwifashisha Eric nyuma yo kubona ko hari impano idasanzwe afite yo gusetsa.

Yakomeje agira ati “Afite impano yo gusetsa natangiye kumubona ku mbuga nkoranyambaga mu bihe bishize ariko nanjye ndamukunda nyuma nibwo naje gutekereza uburyo namuvana I Huye aho kugira ngo akomeze yicarane impano ye.”

VD Frank avuga ko uyu mugabo bagiranye amasezerano yo gukina muri iyi filime ariko hari gahunda yo kuzashaka ubundi buryo bwo kumufasha kugira ngo nawe abyaze umusaruro impano ye.

Reba ikiganiro twagiranye na Eric ari kumwe na VD Frank

Reba hano igice cya 19 kigaragaramo Eric


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA