Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwamaze gushyikirizwa ikirego cy’Umunyamakuru Jean Michel Karangwa wareze undi Munyamakuru Murindahabi Irene kumutangazaho amakuru y’ibihuha ku buryo mu gihe cya vuba iki kirego gishobora kuregerwa urukiko rubifitiye ububasha.
Iki kirego cyavutse nyuma y’inkundura y’amakuru yaciye ibintu mu mezi abiri ashize aho mu Ntangiro za Nyakanga havuzwe amakuru y’itandukana rya M. Irene n’abahanzi asanzwe afasha ari bo Vestine na Dorcas.
Aya makuru yihariye imbuga nkoranyambaga mu gihe cy’iminsi nk’itatu mu Rwanda, yaje kuzamo abandi bantu bagiye bagarukwaho cyane.
Mu bagarutsweho harimo Umunyamakuru w’Imyidagaduro ubimazemo igihe kinini ari we Jean Michel Karangwa uzwi nka Mike Karangwa aho yavugwagaho ubugambanyi bwo gutandukanya M Irene na bariya bahanzi.
Gusa nyuma y’igihe gito bariya bahanzi bongeye gusubirana na M. Irene ariko hasigara kurebana ay’ingwe hagati ya Mike Karangwa na M.Irene.
Mike Karangwa waje gusobanuro birambuye iby’ariya makuru ko yari ibihuha bigamije kwamamaza indirimbo bariya bahanzi bari baherutse gushyira hanze, yaje no kugana inzego z’ubutabera arega M.Irene gutangaza amakuru y’ibihuha amwerekeyeho.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwakiriye kiriya kirego, rwemeza ko rwamaze kugishyikiriza Ubushinjacyaha.
Dr Murangira Thierry usanzwe ari Umuvugizi wa RIB yemeje aya makuru yo gushyikiriza Ubushinjacyaha kiriya kirego.
Yagize ati “Dosiye yoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa Gatanu. Karangwa Jean Michael arega Murindahabi Iréné gutangaza amakuru y’ibihuha amwerekeye.”
Ubusanzwe mu nzira z’amategeko, Urwego rw’Ubugenzacyaha rujya gushyikiriza ikirego Ubushinjacyaha nyuma yo kubona ko gifite ishingiro ubundi Ubushinjacyaha na bwo mu bushishozi bwabwo bukagisuzuma bwasanga gifite ishingiro bukaregera Urukiko.
Bivuze ko mu minsi itari iya cyera iki kirego gishobora kugezwa mu rukiko rubifitiye ububasha ubundi bariya Banyamakuru bakaburana mu gihe uregwa yahamwa n’icyaha agahanwa hagendewe ku biteganywa n’itegeko aho ashobora guhanishwa igihano cyo gufungwa imyaka iri hagati y’itatu n’itanu.
UKWEZI.RW