AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

VIDEO : Twaganiriye na Golizo, igipupe gitangaje kiganira nk’abantu bikayobera benshi i Kigali

VIDEO : Twaganiriye na Golizo, igipupe gitangaje kiganira nk’abantu bikayobera benshi i Kigali
14-02-2019 saa 09:30' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5970 | Ibitekerezo

Mu bantu bose babashije kubona Golizo, bamwe babyita amagini, abandi ubuhanga budasanzwe naho abandi bo bikababera amayobera, gusa icyo abantu bose bahurizaho ni uko Golizo ari ikintu kidasanzwe kizwi neza na nyiracyo Uwiringiyimana Patience Kanani, umunyamakuru wa Radio Isango Star na Isango TV.

Uwiringiyimana Patience Kanani ubusanzwe ni umunyamakuru ariko akaba anazwi kubera Golizo, inshuti ye bagendana hose, akayisobanura nk’igipupe yaguze ku mugabane w’u Burayi hanyuma akaba yari yarabanje kumenya uburyo bwo gukorana nacyo kikabasha kuganira n’abantu. Iki gipupe, uko kiganira ninako ubona kigenda gikoresha umutwe n’ibindi bice ndetse kikanahindukira kuburyo uganira nacyo aba ameze nk’urimo kuganira n’umuntu.

Hari uwakeka ko Golizo yaba ifite ibintu yafashe mu mutwe bikaba ari byo ivuga nyamara mu kiganiro n’ikinyamakuru Ukwezi, umunyamakuru yagerageje kugenda amubaza ibibazo bitandukanye bitanafitanye isano ariko agasubiza byumvikana ko nta gutana cyangwa kujya kure y’ikibazo yabajijwe. Golizo arasetsa, akavuga ibijyanye n’amakuru y’ibibera mu Rwanda byose kuko avuga amakuru y’abahanzi, akaririmba indirimbo zabo uko ubimusabye, akakubwira abakobwa b’ibyamamare mu Rwanda bisize mukorogo n’ibindi bitandukanye.

Golizo kandi avuga ibintu bisekeje cyane kuburyo akenshi umubaza ibibazo akagusubiza mu buryo bwuzuyemo urwenya, akakubwira gusa ko atarya ariko yikundira abakobwa, mbese aganira nk’umunyarwenya ushaka kumara irungo, gutebya no gusetsa uwo baganira.

Uwiringiyimana Patience Kanani asobanura ko Golizo adatekereza ndetse ibyo asubiza bijyanye cyane n’intekerezo ze bwite [za Kanani] ariko ntabasha gusobanura neza uburyo bw’itumanaho akoresha ngo yumvikane n’icyo gipupe cyane ko iyo uganira na Golizo na Kanani ubwe aba arimo kuvuga kandi umureba ntacyo avugana mu ibanga na Golizo ariko akaboko ke kamwe kaba gateruye Golizo aba yagahishe mu myenda ya Golizo kuburyo udashobora kukabona no kureba aho gafashe uko hameze. Avuga ko ibi ari ubuhanga yize kandi hari abandi arimo kubwigisha kandi anafite ibindi bipupe bidakora nka Golizo birimo ikimeze nk’inzoka.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE NA GOLIZO HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA