AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

VIDEO : Miss Josiane Mwiseneza yavuze ku badepite bo muri Canada baje kumutera inkunga

VIDEO : Miss Josiane Mwiseneza yavuze ku badepite bo muri Canada baje kumutera inkunga
17-02-2019 saa 15:09' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7257 | Ibitekerezo

Miss Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Miss Popularity mu marushanwa ya Miss Rwanda 2019, yagize icyo avuga ku badepite bo mu Nteko Ishinga amategeko ya Canada baje mu Rwanda kumushyigikira, anavuga ku bijyanye n’ibindi bikorwa agiye gukora birimo ibyo azafatanya n’abanyarwenya ndetse n’abakinnyi ba filime batandukanye mu Rwanda.

Miss Josiane Mwiseneza, yavuze ko yahuye n’aba banyamahanga baturutse muri Canada, anavuga bicye ku bijyanye n’umushinga bafitanye batangiye n’urugendo rwo kumushyigikiramo. Yagize ati : "Nibyo koko bariya ni abantu bo muri Canada bankurikiranye bari iwabo, biba ngombwa ko baza nabo bakareba tukavugana. Ibyo duteganya imbere ni ukuntera ingabo mu bitugu umushinga natangiye bakanshyigikira"

Miss Mwiseneza Josiane avuga ko aba badepite baganiriye nawe bakamugira inama ku bijyana n’umushinga we, ariko agaragaza ko muri rusange hari ibikubiye mu mushinga bafitanye bitaraba ngombwa ko yabishyira ahagaragara bitarabanza kugera ku rwego runaka yifuza.

Mwiseneza Josiane kandi yadutangarije ko kuwa Gatatu tariki 20 Gashyantare 2019, azajya gutangiza ibikorwa bijyanye n’umushinga we aho azaba ari kumwe n’abanyarwenya bakaba n’abakinnyi ba filime barimo Samurure (Rulinda), Kibonke n’abandi batandukanye.

REBA VIDEO UKO JOSIANE ABISOBANURA HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA