Ruhumuriza James, umuhanzi nyarwanda wamamaye nka King James, yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise "Igitekerezo" ari mu rukundo n’umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu, ibintu byashimwe n’abantu batari bacye ku mbuga nkoranyambaga bashimangira ko ari uburyo bwo gutanga umusanzu we mu kugaragaza ko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi kandi bashobora gukundwa.
Indirimbo nshya ya King James yasohotse mu minsi yashize ndetse ikundwa n’abantu benshi mu ngeri zitandukanye. Iyi ndirimbo yitwa Igitekerezo, King James asobanura uburyo imyitwarire y’umukobwa bahuye ari yo yatumye agira igitekerezo cyo kumukunda.
Ibyo yaririmbye muri iyi ndirimbo ninabyo agaragaza mu mashusho yayo yashyizwe hanze, aho uyu muhanzi agaragaza uko igitekerezo cyo gukunda uyu mukobwa cyaje ndetse n’ibindi bitandukanye aririmbamo birimo uko umuryango w’uyu mukobwa wamwakiriye nabyo bigatuma igitekerezo cyo kumukunda kirushaho gushinga imizi.
REBA VIDEO Y’IYO NDIRIMBO HANO :