Miss Uwase Hirwa Honorine w’imyaka 21 y’amavuko , yamamaye cyane ku kabyiniriro ka ‘Igisabo’ , ubwo yari mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka ushize wa 2017, ndetse aza gusoza iri rushanwa yegukanye ikamba rihabwa umukobwa wakunzwe n’abanyarwanda benshi mu irushanwa. Kuri ubu avuga afite inzozi zo kugeza urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ku rwego ruhambaye nk’uko byari mu mihigo ye ubwo yiyamarizaga kuba Nyampinga w’u Rwanda
Miss Honorine wahagarariye u Rwanda muri Nyampinga w’Isi (Miss Earth), ndetse akaba n’ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga (Miss Social Media) avuga ko n’ubwo kugeza ubu mu Rwanda abahinzi bataragira ubushobozi ndetse igihugu kikaba nta bashoramari mu buhinzi n’ubworozi by’umwihariko abo kuzana ama mashini ahinga.
Yabigarutseho mu kiganiro kihariye yagiranye na Ukwezi.com, nyuma gato y’Igitaramo Mvarugamba na Njyarugamba’ cyari cyahuje ba Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017 ndetse n’ab’uyu mwaka wa 2018, Aho bagaragazaga bimwe mu byo bagezeho mu gihe cy’umwaka ushize ndetse n’aba bahatanira ikamba bagaragaza ibyo bateganya kuzageza k’u Rwanda n’abanyarwanda muri uyu mwaka wa 2018.
Miss Honorine, yavuze ko mu byo yari yarahize kuzageraho harimo guteza imbere abahinzi borzoi, aho yagombaga kumenya ibijyanye n’imibereho yabo mu byo bakora no kubakangurira kumenya uruhare rukomeye bagira mu mibereho y ;abatuye isi.
Yagize ati “Guteza imbere abahinzi n’aborozi ese imibereho yabo ihagaze gute , ese ibyo bakora babifitemo ubumenyi buri ku ruhe rwego, ibyo nibyo nagiye ngarukaho cyane kandi kenshi ndakeka ndacyabikora kandi ni ibintu nzakomeza gukora”
Abajijwe imbogamizi yaba yarahuye nazo muri uyu mwaka ushize yambaye ikamba zaba zaratumye atesa imihigo ye, Miss Honorine yavuze ko imbogamizi zitabura ariko kuri we yagiye abona ubufasha butandukanye bwaba ubuturutse kuri Minisiteri ifite ubuhinzi mu nshingano ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ariko avuga ko ibikorwa byo guteza imbere ubuhinzi ari urugendo rurerure agikomeza.
Yagize ati “Kugeza ubu ntekereza ko ubufatanyabikorwa ubwo ari bwo bwose nakenera mfite ubushobozi bwo kuba nababona, niba ariko nabivuga yaba MINAGRI, MINIRENA, MINERAFA, abo bose nk’uko bamfashije mu rugendo rwa 2017 niko bazakomeza kumfasha, sinavuga ko hari imbogamizi nahuye nazo ahubwo ni uko ari ibintu bihoraho”
Yakomeje agira ati “ Icyo nakoze ni ukwegera abahinzi bakumva ko ibyo bakora bifite agaciro, bakumva ko bagaburira Nyampinga, ko bagaburira Perezida w’Igihugu bakumva ko bagaburira Isi yose, bakumva ko ibyo bafite bifite agaciro, ariko nanone tugakangurira urubyiruko kwinjira muri iyo business y’ubuhinzi”
Miss Honorine avuga ko bagenzi be ba Nyampinga by’umwihariko abari guhatanira iri kamba muri uyu mwaka wa 2018, inama abagira ari ukumenya icyo bifuza kugeraho ntibategereze ko hari uzaza kubabaza ibyo bifuza kugeraho ahubwo bo bakwiye kumenya kwegera abantu bakabagezaho ibyo bo bafite n’uburyo bakeneyemo ubufasha bwabo.
Miss Uwase Hirwa Honorine avuga ko afite inzozi zo kugeza ubuhinzi bw’u Rwanda ku rwego rushimishije