AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

VIDEO : Imigabo n’imigambi ya Iradukunda Liliane ushaka kuba Nyampinga w’u Rwanda 2018

VIDEO : Imigabo n’imigambi ya Iradukunda Liliane ushaka kuba Nyampinga w’u Rwanda 2018
10-02-2018 saa 18:56' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1838 | Ibitekerezo

Iradukunda Liliane, umwe mu bakobwa 20 bahatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda 2018, avuga ko mu migabo n’imigambi ye harimo kuzateza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco naramuka abashije kwegukana iri kamba rihabwa umukobwa wahize abandi mu bwiza, ubwenge, n’umuco.

Iradukunda Liliane w’imyaka 18 avuka kuri Ndori Paul na Uwimana Chantal akaba avuka mu Mujyi wa Kigali. Gusa avuga ko muri iri rushanwa ahagarariye Intara y’Uburengerazuba kubw’impamvu z’uko ari ahantu yabaye kandi akunda

Mu kiganiro yagiranye na Ukwezi.com, Liliane yavuze ko igitekerezo cya guhatanira Miss Rwanda yagikuranye ndetse kuri we akaba abona abifitiye ubushobozi ari nayo mpamvu asaba ko abantu bamushyigikira kugira ngo azabashe kwerekana koko ubwo bushobozi yifitemo

Mu byo avuga ashyize imbere aramutse abaye Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2018, Liliane avuga ko azateza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Iradukunda Liliane usaba abanyarwanda kumushyigikira no kumutora muri iri rushanwa aho avuga ko afite na gahunda yo kujya ategura amaserukiramuco agamije kwereka abanyamahanga umuco Nyarwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA