AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

VIDEO : Ikiganiro na Miss Kalimpinya, ati ‘Umugabo arigira yakwibura agapfa’

VIDEO : Ikiganiro na Miss Kalimpinya,  ati ‘Umugabo arigira yakwibura agapfa’
20-02-2018 saa 09:11' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1969 | Ibitekerezo

Miss Kalimpinya Queen, umwe mu bakobwa bavugishije abantu mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka ushize wa 2017, kubw’uburanga bwe yavuze ko kuba Nyampinga cyangwa igisonga bitavuze kugenda ngo wicare utegereze abazaza kukubaza ibyo wifuza kugeraho hanyuma banagufashe kubigeraho ahubwo bisaba ko gufata iyambere mu kugaragaza ibyo ushaka kugeraho, ati “Umugabo arigira yakwibura agapfa”.

Miss Kalimpinya ukomoka mu karere ka Gisagara yabaye igisonga cya Gatatu muri Miss Rwanda 2017, ni umwe mu bakobwa wavuzwe cyane muri iri rushanwa.

Ni umwe mu bakobwa batanu bitabiriye igitaramo Mvarugamba na Njyarugamba gihuza ba Nyampinga baba bacyuye igihe ndetse n’ababa bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka.

Mu kiganiro yagiranye na Ukwezi.com, yavuze ko mu gihe cy’umwaka amaze yambaye ikamba ry’Igisonga cya Gatatu yageze kuri byinshi birimo ubukangurambaga yakoze mu bigo by’amashuri aho yaganirije abanyeshuri bo mu bigo birenga 10 mu Rwanda.

Muri ibi bigo Miss Kalimpinya avuga ko yagiye aganira n’abanyeshuri ku buzima bw’imyororokere, aho yagiye anashingamo amatsinda ahoraho yigisha ubuzima bw’imyororokere.

Miss Kalimpinya ariko avuga ko ubwo yambikwaga iri kamba yari aziko ibijyanye n’imishinga yari yarahize kuzakora azabifashwa n’abatandukanye nta mbaraga ashyizemo we ubwe ariko nyuma avuga ko yaje gusanga ibyo yibwiraga atariko biri avuga ko yaje gusanga byose byaraterwaga n’imyumvire.

Yagize ati “Burya iyo utigize urapfa, nibyo nabwira n’abandi ntuzatekereze ko hari ahandi bizava, nta handi bizava usibye kuri wowe (…), Umugabo arigira yakwibura agapfa”

Uyu Nyampinga uri no mu bagerageje kwesa imihigo yabo muri 2017, ashyira mu byiciro bitatu inama agira bangenzi be harimo gukora, kugira ikinyabupfura ndetse no kubaha Imana kuko ariyo iba hejuru ya byose.

REBA HANO IKIGANIRO NA MISS KALIMPINYA :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA