AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

VIDEO : Ikiganiro na Miss Iradukunda Liliane, ‘Ibiteye amatsiko na byinshi bimwerekeyeho’

VIDEO : Ikiganiro na Miss Iradukunda Liliane, ‘Ibiteye amatsiko na byinshi bimwerekeyeho’
27-02-2018 saa 17:45' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 13425 | Ibitekerezo

Miss Iradukunda Liliane, ni we Nyampinga mushya w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2018, yavutse tariki 18 Nzeri 1999, avukira ku bitaro bya CHUK, iwabo bari batuye i Nyamirambo ku Mumena, ni mu karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.

Ni umukobwa w’inzobe, afite uburebure bwa metero 1 na santimero 70 akaba apima ibiro 57. Ikindi kandi ni we uherutse kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018. Miss Iradukunda Liliane avukana n’abana 8 akaba uwa 7 muri bo, ababyeyi be ni Ndoli Paul na Uwimana Chantal.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Ukwezi.com, cyafashwe amajwi n’amashusho kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2018, ubwo twari tumusanze aho atuye mu Mudugudu wa Cercle Sportif, Akagari ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali, yadusobanuriye byinshi birimo n’ibiteye amatsiko byaba ibyamuranze mu bwana ndetse n’amabyiruka ye mbere y’uko igihugu cyose cyamumenyaga yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2018.

REBA HANO VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE :

Umunyamakuru (Ukwezi) : Miss Liliane usimbuye mugenzi wawe Iradukunda Elsa, ni bazina wawe. Wabyakiye gute kumva ko ubaye Miss Rwanda ?

Miss Iradukunda : Ni ikintu, kumva ikintu nk’icyo kirashimishije nabyakiriye neza naranezerewe kuba uyu munsi nitwa Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Umunyamakuru : Hanyuma inshuti n’abaguherukaga utaraba Miss ubu iyo muhuye cyangwa bagusuye ibyumviro byabo kuri wowe n’uko babikugaragariza, ubyakira gute ?

Miss Iradukunda : Nta kundi nyine urishima kuko nabo baba bakwishimiye bakiriye intsinzi yange baranezerewe nk’uko nange

Umunyamakuru : Mu buryo burambuye Miss Iradukunda Liliane ni muntu ki ?

Miss Iradukunda : Iradukunda Liliane ni umukobwa w’imyaka 18, ababyeyi be babiri arabafite, Papa we yitwa Ndoli Paul na Mama we yitwa Uwimana Chantal, ni umwana wa 7 mu muryango w’abana umunani (Aseka….) ndumva ari ibyo.

Umunyamakuru : Hanyuma uwashaka kumenya amakuru ahagije kuri Miss Iradukunda wamubwira birambuye...

Miss Iradukunda : Navukiye mu bitaro bya CHK tariki 18 z’ukwa Cyenda 1999, ndangije iwacu bari batuye ku Mumena, ubwo navuga ko navukiye ku Mumenya (i Nyamirambo muri Nyarugenge).

Amashuri abanza nayize Good Foundation (i Nyamirambo) nkomereza Kimironko ya Mbere, ayisumbuye nize Lycee de Kicukiro, APADE, nahize kuva mu mwaka wa Mbere kugeza mu wa Gatandatu, nize Ubukerarugendo (Tourism).

Yahoranye inzozi zo kuzaba Nyampinga

Muri iki kiganiro na Ukwezi.com, Miss Iradukunda Liliane yasobanuye ko mu bwana bwe yahoranye inzozi zo kuzaba Nyampinga. Yagize ati “Guhera cyera ni ibintu nifuje kuba najyamo, nakurikiranaga aya marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda, nkifuza no kuba naba Nyampinga w’u Rwanda, ni ibintu nahoranye mu nzozi”

Yakomeje avuga ko akiri umwana yabashaga kuba yareba ibijyanye no kumurika imideli haba mu mashuri yisumbuye binyuze mu ma Club y’abanyeshuri babikoraga (Modeling) ari nabyo byamuteraga umuhate wo kumva na we afite inyota yo kuzitabira ayo marushanwa cyangwa akitabira aya Nyampinga.

Afite inzozi zo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco

Miss Iradukunda yize Ubukerarugendo mu mashuri yisumbuye, yavuze ko umushinga yatanze nk’igitekerezo mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, mu byo agiye gukora mu kuwushyira mu bikorwa kuri ubu ari ukubanza akicara akiga neza umushinga we hanyuma akabona gushyira mu bikorwa afatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Abajijwe iby’uko hari umubare munini w’urubyiruko utarasobanukirwa iby’umuco Nyarwanda, Miss Liliane yagize ati “Nanone dusubiye inyuma gato, yego nize ubukerarugendo ariko si ibyo gusa... Nagiye gusura ibyiza nyaburanga byerekana umuco wacu bimfasha kugiraho ubumenyi burambuye bwerekeye umuco, sinavuga ngo ni byinshi kuko nanjye hari ibindi nari nzi kuko nyogokuru wanjye yanyigishaga umuco cyane, harimo ibisakuzo, imigani, cyera nari nzi gusakuza cyane atari ibi biga mu ishuri”

Ntiyemeranya n’abazi ko Miss Rwanda ari irushanwa ry’ubwiza

Miss Iradukunda yabwiye Ukwezi.com ko kuri we abona Nyampinga w’u Rwanda aba Aaari umukobwa mwiza mu gihugu nk’uko hari ababibona gutyo ahubwo we abona Nyampinga ari nka Ambasaderi uba uhagarariye igihugu. Yabihamije avuga ko ubu ataniyumva nk’aho ari we mukobwa mwiza kurusha abandi banyarwandakazi bose.

Yabajijwe icyo yabwira ababyeyi bumva ko kujyana abana babo muri iri rushanwa rya Nyampinga ari uburyo bwo kubararura maze asubiza agira ati : “Icyo namubwira ntabwo kujya kwitabira iri rushanwa ari ukujya kuraruka, kuko ahubwo twigiramo byinshi tutari dusanzwe tuzi, twigiramo umuco, twigiramo uko umunyarwandakazi yitwara, twigiramo kurinda igihugu no kukirwanirira, urumva ko ni masomo adufasha cyane kandi atwagura ntabwo ari ukuturarura.”

Yakomeje agira ati “Kandi ikindi ntabwo iri ari irushanwa ry’ubwiza nk’uko bamwe babifata, ntabwo navuga ko abaryitabira cyangwa se twese, nako reka nifatireho urugero nkanjye ntabwo ari njyewe mukobwa mwiza mu gihugu, hari benshi banduta bataje muri iri rushanwa ahubwo Nyampinga w’u Rwanda ni nk’uko wavuga ngo ni ambasaderi w’igihugu, ni umuntu uhagararira urubyiruko, ni nk’akazi, ni izindi nshingano uba ubonye nk’umuntu ufite icyo akuriye mu gihugu”

Afana APR, ari gukunda indirimbo ‘Oya’ ya Yvan Buravan

Miss Iradukunda Liliane ntaca ku ruhande ku bijyanye n’amarangamutima ye iyo bigeze ku mikino aho avuga ko afana ikipe ya APR FC hano mu Rwanda ndetse akaba afana ikipe ya Real Madrid mu makipe yo ku mugabane w’u Burayi. Avuga ko ariko umupira n’ubwo akunda kuwureba atajya awukina ahubwo abiheruka akiri umwana naho kuri ubu ngo ntabwo aheruka gukina.

Muri muzika, Iradukunda Liliane yavuze ko akunda indirimbo nyinshi ariko ahanini bikajyana n’izigezweho ndetse n’abahanzi akaba ari uko bigenda, kuri we ngo nta muhanzi umwe agira akunda ahubwo biterwa n’indirimbo igezweho. Yavuze ko muri iyi minsi ari gukunda indirimbo ya Yvan Buravan yitwa ‘Oya’. Ariko we ngo ntabwo kuririmba abizi.

Muri iki kiganiro wasobanukirwa byose urebye amashusho yacyo, yanavuzemo ibyo kwambara bikini ku bitabira amarushanwa mpuzamahanga y’ubwiza, avuga akantu gasekeje kamubayeho ari umwana ndetse n’ubu akaba yiseka iyo akibutse, asobanura iby’umushinga we n’ibyo ateganya imbere ndetse n’ibindi bitandukanye.

Akantu kamubayeho mu bwana yibuka agaseka

Abajijwe akantu yibuka mu bwana bwe ajya yibuka agaseka, yavuze ko afite imyaka 8 yigeze gufata teremusi y’icyayi gishyushye akayishyira ku munwa ubundi kikamwotsa gusa ngo ntabwo yasigaranye igikomere kuko bamusizeho umuti aho yahiye harakira.

Miss Liliane yagize ati “ (Aseka..), Akantu kambayeho kakansetsa njya nibuka bikansetsa ni ukuntu nyine nigeze kumva nyine nshaka icyayi nta gikombe cyari gihari ngo nywe icyayi (…) ntabwo nari ndi kukibona hafi ntan’umuntu nabibwiye ngo mbisabe, mbona teremusi ku meza irimo icyayi mpita nyifata nshyira ku munwa ndakinywa kiranyotsa cyane bansiga umuti hano (ku matama no kumunwa)

Afite icyo yifuza kubwira Perezida Kagame

Miss Iradukunda Liliane yavuze ko kuri we Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari umuntu w’indashyikirwa ndetse ahamya ko aramutse agize amahirwe yo guhura nawe cyangwa kuganira nawe yamushimira byimazeyo kubw’ubutwari bwe bwagejeje abanyarwanda ku gihugu cyiza kandi bishimira.

Yagize ati “Perezida wa Repubulika duhuye uyu munsi ikintu namubwira namushimira nkamushimira aho yavanya u Rwanda n’aho arugejeje isuku iranga igihugu cyacu niwe wabiteye, amahoro ari mu gihugu cyacu niwe wabiteye namushimira kuba turi mu mahoro kuba aho u Rwanda rugeze uyu munsi kuko nta wundi tubikesha niwe”

BIREBE BYOSE MU MASHUSHO HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA