AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

VIDEO : Harmonize yahishuye ibidasanzwe azaniye abanyarwanda bitabira igitaramo

VIDEO : Harmonize yahishuye ibidasanzwe azaniye abanyarwanda bitabira igitaramo
23-03-2018 saa 07:18' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1080 | Ibitekerezo

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali wamenyekanye ku izina rya Harmonize muri muzika ya Tanzania no ku isi yose ari mu Rwanda aho agiye gutaramira abanyarwanda mu bitaramo bibiri byo kumurika inzu iteza imbere umuziki Nyarwanda ya ‘The Mane Music Label’ , ikirabera I Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Werurwe 2018, I saa Munani muri Sitade Ubworoherane ndetse n’ikizabera I Kigali kuwa Gatandatu tariki 24 Werurwe 2018, Saa Kumi n’imwe muri Camp Kigali ahazwi nka Kigali Exhibition and Conference Village.

Mu kiganiro yaraye agiranye n’itangazamakuru, Harmonize yavuze ko kuba ari inshuro ya mbere ageze I Kigali bisobanuye byinshi ari nayo mpamvu ashaka gushimangira ubushobozi n’ubuhanga afite binyuze muri muzika inogeye amatwi n’ibyishimo araha abaza kwitabira igitaramo araririmbamo cyo kumurika inzu iteza imbere umuziki wa hano mu Rwanda izwi nka ‘The Mane Music Label’

Ku bijyanye no kwinjira mu gitaramo kirabera I Musanze muri Sitade Ubworoherane kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Werurwe 2018, Ku isaha ya ya sa munani kwinjira ahasanzwe ari 5000Frw, naho mu myanya y’icyubahiro hari abazishyura 10,000Frw bazagura amatike mbere y’igihe na 15,000Frw ku bazagurira ku muryango.

Naho igitaramo kizaba ku munsi w’ejo, Kuwa Gatandatu tariki 24 Werurwe 2018 muri Camp Kigali ahazwi nka Kigali Exhibition and Conference Village. aho kwinjira ahasanzwe ari 5000Frw, naho mu myanya y’icyubahiro hari abazishyura 10,000Frw bazagura amatike mbere y’igihe na 15,000Frw ku bazagurira ku muryango, hari kanndi n’abazagura imeza y’abantu 8 iriho n’icyo kunywa kuri 200,000Frw.

Mupenda Ramadhan, uzwi ku izina rya Badrama akaba ari nawe muyobozi mukuru w’iyi ’The Mane Music Label’ iramurikwa mu mpera z’iki Cyumeru. Ati "Ibisabwa byose birahari turiteguye abanyarwanda badufashe bahagera ari benshi tubagaragarize ibyiza twabasezeranyije

Harmonize wo muri WSB ya Diamond Platnumz nawe ngo ariteguye

Uwase Marina nawe yavuze ko agiye kwigaragaza nk’umuhanzikazi ubifitiye ubushobozi

Niyibikora Safi Madiba we ngo ashaka kwerekana itandukaniro ry’uwo bazi mu myaka ishize na Safi w’uyu munsi

Abanyamakuru batandukanye bari bitabiriye ikiganiro cyo kugaragaza aho imyiteguro igeze ndetse n’ibidasanzwe biri muri iki gitaramo cya ’The Mane Music Label Launch

REBA HANO HARMONIZE ASOBANURA IBYO AHISHIYE ABANYARWANDA

AMAFOTO : Bunani Janvier


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA