AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

VIDEO : Eddy Kamoso yasubiye mu itangazamakuru n’amavuta mashya

VIDEO : Eddy Kamoso yasubiye mu itangazamakuru n’amavuta mashya
5-08-2020 saa 10:30' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1315 | Ibitekerezo

Eddy Kamoso wamenyekanye cyane mu itangazamakuru akaba n’umwe mu bakanyujijeho mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gusubira mu mwuga w’itangazamakuru nyuma y’igihe yari amaze abihagaritse.

Kamoso yamamaye ubwo yakoraga ikiganiro cyitwaga “Imbaraga mu guhimbaza” kuri Radio 10, aho yari n’umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Tariki 8 Kamena 2009 yagiye gukomereza imirimo nk’iyi mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi, aho mu mirimo ye isanzwe hiyongereyeho n’umurimo w’ivugabutumwa.

Uyu mugabo kuri ubu agiye gusubira gukora kuri Radio 10 nyuma y’imyaka 12 ayivuyeho aho yahise yerekeza i Burundi naho akahatangiza ibiganiro byakunzwe cyane.

Reba hano ikiganiro twagiranye na Eddy Kamoso

Aganira na UKWEZI, Eddy Kamoso aratangaza ko asubiye kuri Radio 10 nk’umunyamakuru wa Yesu watojwe kuba umwana w’Imana cyane kurusha kuba umukozi wayo.

Yagize ati “Twari tumaze iminsi turi mu ivugabutumwa twafatanyaga na Hongiro Ministries bambaye hafi abambona bakatsa ngo nzasubire kuri radio , ku buryo abenshi aribyo bansabaga.”

Yakomeje agira ati “Maze kubona abantu benshi babinsaba ndetse n’aho nagiye nkora ibiganiro mu bitangazamakuru nabo baravugaga bati ko dusanzwe dufite ibiganiro reka “Imbaraga mu guhimbaza” twishyure radio noneho nkore icyo kiganiro, ndaba bwiranti hari radio nzi twakoreraho iyo minota 30 aribwo nasabaga kuri radio 10.”

Eddy Kamoso avuga ko yabibwiyeho Mugabo Gerome [umuyobozi wa Radio/TV10], abyakira neza cyane ndetse amuha igitekerezo cy’uko ikiganiro cyakwitwa ‘Imbaraga mu guhimbaza’.

Eddy Kamoso yakomeje ashimangirako yaje ari mushya mu murimo w’Imana kandi wize byinshi akaba ari Kamoso uje atandukanye na Kamoso abantu basanzwe bazi w’umusitari.

Ati “Imbaraga mu guhimbaza” ngarutse muyandi mavuta nka Kamoso watojwe, uciye bugufi, utari Kamoso w’umusitari ikindi kandi ni Kamaso watojwe kuba umwana w’Imana kurushya cyane kuba umukozi wayo”

Eddy kamoso yatangaje ko yatangiye ubuzima bushya kuko ubuyashatse undi mugore bafitenye abana babiri, ndetse akaba abanye neza numugore batandukanye doreko buri wese yatangiye ubuzima bwe bwite.

Reba hano ikiganiro twagiranye na Eddy Kamoso

Yanditswe na Kubananeza Willy Evode


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA