AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

VIDEO : Bonhomme yinjije abanyarwanda mu munsi wo Kwibohora mu gitaramo ‘Inkotanyi ni Ubuzima’

VIDEO : Bonhomme yinjije abanyarwanda mu munsi wo Kwibohora mu gitaramo ‘Inkotanyi ni Ubuzima’
4-07-2020 saa 11:42' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1053 | Ibitekerezo

Umuhanzi Rwemihare Jean de Dieu [Bonhomme] yinjije Abanyarwanda mu birori byo kwibohora byizihizwa kuri uyu wa Gatandatu ku nshuro ya 26, abinyujije mu gitaramo ‘Inkotanyi ni Ubuzima yari afatanyijemo n’abahanzi batandukanye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Nyakanga 2020, nibwo Bonhomme yakoze iki gitaramo cyanyuraga imbonankubone kuri BTN TV ndetse no ku rukuta rwa Youtube y’iyi televiziyo.

Igitaramo ‘Inkotanyi ni Ubuzima’ cyari kibaye ku nshuro ya gatatu hano mu Rwanda cyari kigamije gushimira Inkotanyi zabohoye u Rwanda zikongera kuruzura. Kiganzamo indirimbo zivuga imyato abagize uruhare mu kubohora Igihugu.

Kuri iyi nshuro kubera icyorezo cya Covid-19 n’ingamba zafashwe mu kwirinda kugikwirakwiza, ntabwo iki gitaramo cyabereye mu ruhame ahubwo hiyambajwe televiziyo ya BTN kiba ari ho gitambuka mu buryo bw’ako kanya ’Live’.

Iki gitaramo cyaririmbwemo n’abahanzi barimo Nyirinkindi ufite indirimbo ishimira ingabo zabohoye igihugu yise “Mwarakoze Inkotanyi”.

Uyu muhanzi yabanje gufata akanya gato ko kuzirikana Ingabo za FPR-Inkotanyi zabohoye u Rwanda, agira ati” Ntacyo mfite nabaha uretse kubashimira.”

Yakorewe mu ngata n’umuhanzi Senderi Hit, uyu nawe wari ku rugamba rwo kubohora Igihugu yataramiye abari bakurikiye igitaramo cya Bonhomme kuri BTN TV.

Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ze zikunzwe nka ; Twaribohoye, Iyo baza kubimenya n’iyo yise ’Ibidakwiriye’.

Nyuma ya Senderi Hit hahamagawe umuhanzi Bonhomme ari nawe wari nyiri igitaramo, uyu wari ugeze ku rubyiniro bwa mbere usibye gutaramira abakunzi b‘umuziki yafashe umwanya munini wo gushimira abahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi zabohoye igihugu.

Igice cya mbere cya mbere cy’umwanya Bonhomme yahawe cyaranzwe n’indirimbo zivuga ibigwi Inkotanyi ndetse n’izigaruka ku iterambere igihugu cyagezeho nyuma y’imyaka 26 cyibohowe.

Yaboneyeho umwanya wo gushimira buri umwe wagize uruhare mu itegurwa ry’igitaramo cye “Inkotanyi ni ubuzima”.

Nyuma ya Bonhomme hakurikiyeho umuhanzikazi Mariya Yohana, umubyeyi waririmbiye abakunzi b’umuziki bari bataramiye kuri BTN TV.

Uyu mubyeyi yataramye mu ndirimbo ze zivuga imyato Inkotanyi, akurikirwa na Nkurunziza Pierre Damien benshi bazi nka Maji Maji (indirimbo ye yamenyekanye cyane).

Uyu wari mu ngabo za FPR Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda yataramiye abakunzi b’umuziki anashimira Ingabo zabohoye igihugu zirangajwe imbere n’uwari umugaba mukuru nyakubahwa Perezida Kagame.

Nkurunziza yataramye mu ndirimbo nka ; Intwazarugamba na Maji Maji zanakoreshwaga ku rugamba rwo kubohora igihugu mu rwego rwo kongerera ingabo imbaraga mu gihe urugamba rwabaga rukomeye.

Nyuma ye hakurikiyeho Munyenshoza Dieudonné umuhanzi nawe wari ku rugamba rwo kubohora igihugu uzwi mu ndirimbo zinyuranye akaba n’umwe mu bagize Orchestre Impala.

Nyuma ya Munyenshoza, Bonhomme yongeye guhabwa umwanya ashyiraho agashinguracumu asusurutsa abakunzi b’umuziki asoza igitaramo cye.

Abakurikiye iki gitaramo baranzwe n’ibyishimo by’umwihariko ibitekerezo byabo byagarukaga ku gushimira Inkotanyi ndetse n’abateguye iki gitaramo cyo kuzishimira.

Abagikurikiye kuri televiziyo bari benshi cyane ko n’abagikurikiye kuri YouTube bari bagera ku bihumbi bitandatu barimo abagaragazaga ko bari mu Rwanda ndetse n’abavugaga ko bari mu mahanga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA