Tidjara Kabendera, umunyamakuru wa Radio na Televiziyo Rwanda uri mu bamaze igihe bakunzwe cyane mu biganiro by’imyidagaduro no gususurutsa rubanda, yahishuye uburyo muri uyu mwuga yagiye ahura n’imbogamizi y’uko bamwe bamwibeshyaho, aho benshi bamwitaga inshege, abandi igishegabo naho abandi bakavuga ko ibyo akora abikoreshwa n’uko anywa ibiyobyabwenge.
Ibi Tidjara Kabendera yabitangaje mu kiganiro kirambuye yagiranye na Ukwezi TV, aho yahishuye uburyo umwuga w’itangazamakuru wamwubakiye izina bikagera ubwo ubu asigaye abyaza umusaruro izina byamwubakiye, akaba yinjiza amafaranga akura mu bantu benshi bakorana nawe akabamamariza ibikorwa byabo ku mbuga nkoranyambaga.
Tidjara yahishuye uburyo urubyiruko rufite telefone zigezweho, hari uburyo rwakoresha imbuga nkoranyambaga rukinjiza amafaranga aho kuzikoresha bashyira hanze amafoto bambaye ubusa cyangwa ama video bazunguza ibibuno, ibintu avuga ko baba bashobora kuzicuza mu myaka yabo iri imbere.
Muri iki kiganiro Tidjara yadutangarijemo inzira yanyuzemo yinjira mu itangazamakuru ngo yuse ikivi cy’umubyeyi we Shinani Kabendera wahoze ari umunyamakuru, yavuze ko uburyo abantu bagiye bamwita inshege, abandi igishegabo ndetse bakanavuga ko akoresha ibiyobyabwenge, byigeze gutuma ashaka kureka uyu mwuga ariko agera aho yiyemeza kubyirengagiza.
REBA VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE HANO :