AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Uwari umukunzi wa Lil G nawe yanze kuva mu bandi agaragaza amafoto ye yambaye ubusa- Amafoto

Uwari umukunzi wa Lil G nawe yanze kuva mu bandi agaragaza amafoto ye yambaye ubusa- Amafoto
22-03-2018 saa 14:01' | By Lucky Murekezi | Yasomwe n'abantu 15854 | Ibitekerezo

Umukobwa witwa Umulisa Benitha wakundanye igihe kinini n’umuhanzi Lil G, yakoze agashya ashyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga yambaye ubusa ibintu bimaze kwaduka mu bakobwa b’abanyarwanda bashaka kwamamara no kumenyekana.

Aya mafoto ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, Umulisa yari kumwe na mugenzi we nawe wari wambaye ubusa, amuhagaze inyuma amufashe ku mabere.

Uyu mukobwa nawe yavugishije benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga ubwo amafoto ye yatangiraga gukwirakwizwa, aho bamwe banatangiye kubyamaganira kure bagaragaza ko uyu muco udakwiye n’ubwo ugaragara nk’umaze gushinga imizi mu bakobwa b’abanyarwanda.

Umulisa Benitha niwe uri inyuma afashe amabere ya mugenzi we

Inkundura yo kwiyambika ubusa ku bakobwa b’abanyarwanda ikomeje gufata intera n’ubwo benshi mu babibona badahwema kubyamaganira kure no kugaragaza ko bihabanye n’umuco nyarwanda, aho bamwe bavuga ko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bana bakiri bato.

Abenshi mu bakobwa bakora ibi ariko, ngo baba bagamije kwamamara cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko ngo hari bamwe b’abanyarwandakazi bubatse amazina yabo babicyesha kwiyambika ubusa n’ibindi bisa nkabyo, ku buryo ngo bamwe byanatangiye kubinjiriza agatubutse.

Umulisa Benitha yatangiye kongera kwigaragaza cyane muri iyi minsi mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi, nko muri ‘Mfumbata’ ya Urban Boyz, Every Thing Uncle Austin na Meddy ndetse ngo hari n’izindi uzikiri gukorwa nazo yakoreshejwemo.

Umulisa Benitha nawe yinjiye ku rutonde rw’abandi banyarwandakazi biharaje kwambara ubusa ku karubanda

Uyu ni uwitwa Uwitonze Naillah utuye i Nyamirambo uherutse gushyira ubwambure bwe ku karubanda

Teta Sandra nawe akunze gushyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga yambaye ubusa

Uwase Vanessa incuti ikomeye ya Teta Sandra nawe yifotoje yambaye atya

Uyu nawe ni umuhanzikazi Assinah uherutse kugarukwaho cyane kubera aya mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga

Umuhanzikazi Oda Pacy nawe aheruka kugarukwaho cyane ubwo yifotozaga atya


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA